Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bamporiki yasabye imbabazi ku cyemezo yafatiye umuhanzi Oda Paccy

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yasabye imbabazi ku cyemezo aherutse gufatira umuraperikazi Oda Paccy kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore, akamwambura izina ry’ubutore.

Uyu muhanzikazi yambuwe izina ry’ubutore nyuma y’uko yari yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa yambaye ubusa akandikaho ijambo ‘IBYA tsi’ ry’izina y’indirimbo yari agiye gushyira hanze yamamazaga.

Iri zina ry’iyi ndirimbo n’ifoto yakoresheje ayamamaza, ntibyavuzweho rumwe ndetse benshi banenga Bamporiki wari umwambuye ubutore n’ubwo hari abamushyigikiraga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, mu kiganiro ‘The Dilema of the policing morality’ cyaciye kuri Televiziyo y’igihugu, Edouard Bamporiki bigoranye yasabye imbabazi avuga ko yigiye mu makosa yakoze ndetse anagaruka ku kibazo cya Jay Polly uri muri gereza magingo aya.

Mu gusubaba imbabazi, Edouard Bamporiki yatangiye avuga ko Paccy ari we ugomba gufata iya mbere agasaba imbabazi bakamubabarira niba ashaka gukomeza kuba intore kuko atari ubwa mbere , yanaganirijwe ubwo yambaraga ubusa agakinga ikoma ku myamya y’ibanga gusa.

Edouard Bamporiki yagize ati:” Ntabwo njye nasaba imbabazi kuko ibyo nakoze byari bikwiye, wenda uburyo byakozwe ni cyo kibazo, twigira mu makosa, ubutaha bizakorwa neza, nk’intore niba ashaka kugumana izina ry’ubutore asabe imbabazi niba atabishaka abireke, (Umunyamakuru:  na we usabye imbabazi?) Yego. (Umunyamakuru : usabye imbabazi ?) Yego rwose.

Aha Bamporiki yasetse maze yisegura ku munyamakuru avuga ko adasabye imbabazi ariko ko yemera ko habayeho kutabera ku mpande zitandukanye mu gufata umwanzuro.

Ati:” Hahhaahhah Nyihanganire,  ntabwo nsabye imbabazi, gusa nemera ko habayeho amakosa yo kutareba impande zitandukanye uretse ko Paccy we yari inshuro ya kabiri, ntabwo nsabye imbabazi Paccy nsabye imbabazi abanyarwanda

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yiseguye avuga ko batse izina ry’ubutore Oda Paccy batabanje kureba ku mpande zitandukanye kuri iki kibazo.

Abanenze Bamporiki bibazaga impamvu yahise ahana Oda Paccy kandi hari abandi bahanzi bagiye bakora amakosa atajyanye n’ubutore akicecekera, muri abo hagarutswe kuri Jay Polly wakuye umugore we amenyo akanashyira hanze indirimbo Too Much irimo amashusho y’urukozasoni na Fireman wajyanwe iwawa azira ibiyobyabwenge n’abandi.

Ku bijyanye n’ikibazo cya Jay Polly, Edouard Bamporiki yavuze ko Jay Polly ibyo yakoze ari icyaha kandi ko yagihaniwe akajyanwa mu nkiko ndetse akaba ari no muri gereza i Mageragere ndetse na Fireman akaba yarajyanywe I Wawa.

Yanavuze ko Oda Paccy ari we wabereye urugero abandi kuko bigiye kujya bikorwa kuri buri umwe wese wagaragaje ibikorwa bihabanye n’umuco.

Bamporiki yavuze ko habayeho ikosa ryo kutaberaba impande zitandukanye
Paccy ngo kuri iyi nshuro yari yaganirijwe asabwa kwisubiraho
Arongera akora ibi byatumye yamburwa ubutore

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger