AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ballon d’Or: Lionel Messi yongeye kwereka bagenzi be ko ari we mukinnyi wa mbere ku isi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2019 nibwo I Paris mu Bufaransa haberaga ibirori bikomeye byo gutanga igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi kizwi nka Ballon d’Or ya 2019.

Ibi ni ibirori byabereye ahitwa Theatre du Chatelet nyuma y’aho ikinyamakuru France Football gisanzwe kinagira uruhare mu itangwa rya Ballon d’Or cyari cyashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 ari nabo bavanywemo 10 bitwaye neza kurusha abandi ari nabo batoranjyijwemo 3 bahatanira iki gihembo.

Muri ibi birori hatanzwemo ibihembo 4 birimo igihembo nyir’izina cya ballon d’Or cyari gitegerejwe na benshi, Ballon d’Or y’umugore wahize abandi, Yachine Trophy gihabwa umuzamu wahize abandi na Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto wahize abandi.

Uko bakinnyi 10 bahabwaga amahirwe bakurikiranye ku rutonde rwa Ballon d’Or

1. Lionel Messi wa Barcelona

2.Virgil Van Dijk wa Liverpool

3.Cristiano Ronaldo wa Juventus

4.Sadio Mane wa Liverpool

5.Mohamed Salah wa Liverpool

6.Kylian Mbappe wa Paris Saint Germain

7.Alisson Becker wa Liverpool

8.Robert Lewandowski wa Bayern Munich

9.Bernardo Silva wa Mancester City

10.Riyad Mahrez wa Mancester City

Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza niyo yiganje muri ibi bihembo kuko ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere hagaragayemo bane bayo barimo na myugariro wayo Van Dijk waje kuri ‘Podium’ ari uwa kabiri.

Ikindi gihembo cyari giteganyijwe gutangwa ni icya ‘Yachine Trophy’, iki kikaba ari igihembo cyongewe muri ibi bihembo kizajya gihabwa umuzamu witwaye neza kurusha abandi. Kuri iyi nshuro iki gihembo cyahawe  umuzamu Alisson Becker, uyu akaba ari umuzamu wa Liverpool yo mu Bwongereza. Yahigitse bagenzi be Andreas Terstegen wa Barcelona na Ederson Moraes baje bamukurikiye.

Alisson Becker wa Liverpool niwe muzamu wahize abandi uyu mwaka

Matthijs de Ligt wa Juventus yahawe igihembo cy’umukinnyi  witwaye neza wahize abandi mu bakiri bato kizwi nka Kopa Trophy akaba yahigitse bagenzi be yahatanaga nabo aribo Jadon Sancho na Joao Felix waje ku mwanya wa gatatu.

Mu bagore Ballon d’Or yegukanwe na Megan Rapinoe w’imyaka 34 y’amavuko ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yahigitse abo bari bahanganiye iki gihembo barimo mugenzi we bakinana, Umwongereza Alex Morgan w’imyaka 30 y’amavuko wabaye uwa kabiri na Lucky Bronze w’imyaka 28 y’amavuko.

Lionel Messi mu mikino 701 amaze gukinira Barcelona yayitsinzemo ibitego 614 birimo 428 byose yatsinze muri shampiyona ya Espagne (La Liga Satander).

Iyi Ballon d’or ibaye iya 6 nyuma y’izindi 5 afite yatwaye muri 2009, 2010, 2011, 2012, na  2015. Akaba arushije mugenzi we Cristiano Ronaldo bambi bari basanzwe banganya 5/5.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger