AmakuruImikino

Bakina Gicuti: Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC, APR FC inyagira Gasogi

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC akomeje kwitegura imikino y’Agaciro iteganyijwe mu cyumweru gitaha, yakinnye imikino ya gicuti kuri iki cyumweru mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa.

Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, maze iyi kipe yo mu majyaruguru y’igihugu iyitsinda igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Harerimana Obed wanateye umutambiko w’izamu muri uyu mukino.

Rayon Sports yarushwaga muri uyu mukino, yawukinnye idafite abakinnyi bayo umunani isanzwe igenderaho.

Aba barimo Rutanga Eric, Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu na Iranzi Jean Claude bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi. Iyi kipe kandi yaburaga Michael Sarpong, Kakule Mugheni Fabrice na Nshimiyimana Amran barwaye, mu gihe Jules Ulimwengu yari mu butumwa bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

APR FC yo yakinaga na Gasogi United, iza kwitwara neza kuko yatsinze iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Kuliza Charles ibitego 3-0. Ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin, Mugunga Yves na Danny Usengimana.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu na yo yaburaga abakinnyi igenderaho, biganjemo abari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Aba barimo Umuzamu Omar Rwabugiri, ba myugariro Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, cyo kimwe n’abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu, Sugira Ernest, Manishimwe Djabel na Butera Andrew.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger