AmakuruImikino

Bakina gicuti: Brazil ya Neymar yananiwe gutsinda Senegal ya Sadio Mane

Ikipe y’igihugu ya Brazil La Celecao n’iya Senegal Les Lions de la Teranga, zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye muri Singapore kuri uyu wa kane.

Roberto Firmino ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Brazil, mbere y’uko Famara Diedhiou yishyurira Senegal kuri penaliti nyuma y’ikosa Marquinhos yari akoreye kuri Sadio Mane.

Ni umukino wagaragayemo abakinnyi bakomeye ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Brazil abakinnyi nka Neymar, Philippe Coutinho, Dani Alves, Casemiro, Arthur Melo, na Gabriel Jesus bari babanje mu kibuga, mu gihe Sadio Mane, Salif Sane, Idrissa Gana Gueye, Kalidou Koulibaly , Ismailla Sarr, Krepin Diatta n’abandi; bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Senegal.

Amakipe yombi yahushije uburyo bwinshi bwo gutsinda ibindi bitego, gusa Senegal ni yo yabunze bwinshi bwo kuba yatsinda Brazil ifite ibikombe bitanu by’isi.

Nko mu minota ya nyuma Sadio Mane yashoboraga gutsindira Senegal igitego cya kabiri, gusa ishoti rye rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Brazil izongera gukina umukino wa gicuti ikina na kagoma za Nigeria mu mukino uzabera muri Singapore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger