AmakuruImikino

Bakame yatsinze Rayon Sports urukiko ruyisaba kumwishyura arenga miliyoni 7

Urukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge rwemeje ko Rayon Sports yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko uwari umunyezamu akaba na kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric’ Bakame’, ruyisaba kumwishyura agera kuri miliyoni zirindwi z’u Rwanda.

Bakame yareze Rayon Sports nyuma y’uko imuhagaritse muri Kamena 2018, ashinjwa kugambanira ikipe ku majwi yagiye hanze yemeza ko abakinnyi yari ayoboye banditse basaba ko uwari umutoza wayo, Ivan Minnaert ahagarikwa.

Nyuma yo kumara amezi asaga ane adakina kuko yari yarahagaritswe, Rayon Sports yemeye kumurekura mu Ugushyingo, ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya, ayikinira mu mwaka ushize w’imikino ubu akaba ari gukina muri AS Kigali.

Uyu munyezamu yareze Rayon Sports mu rukiko rw’Umurimo rwa Nyarugenge asaba kwishyurwa ibirarane by’amezi atanu atahawe mu gihe yari yarahagaritswe, ndetse n’indishyi z’akababaro avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bakame wahembwaga ibihumbi 450 Frw ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2,250,000 Frw y’amezi atanu, asaba ibihumbi 450 Frw yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi umunani yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3,600,000 Frw, ibihumbi 800 Frw y’umwunganizi mu mategeko n’andi ibihumbi 20 Frw yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 Frw.

Muri Gashyantare, uru rukiko rw’umurimo rwemeje ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro busaba Rayon Sports kumwishyura ariko yo ihitamo kujuririra iki cyemezo.

Umwanzuro watangajwe n’urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatanu, ni uko Rayon Sports yongeye gutsindwa ndetse isabwa kwishyura Bakame ibyemejwe n’urukiko rw’umurimo rwa Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye na Funclub.rw, Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yemeye ko bongeye gutsindwa urubanza barezwemo na Bakame ndetse biteguye kumwishyura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger