Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Bakame atangaza ko ibyari byaramugoye muri COVID-19 yabikuyemo inyungu

 Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari umunyezamu wikipe ya rayon sport kugeza ubu akaba abarizwa muri as Kigali avuga ko ikintu cyamugoye muri ibi bihe bya COVID-19 ari ukuguma mu rugo yirirwana n’abana, gusa ngo na none byatumye aba hafi y’umuryango we amenyeramo byinshi atari azi.

Tariki ya 14 Werurwe kuva mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, shampiyona yahise ihagarara, tariki ya 21 Werurwe abantu basabwe kuguma mu rugo batagira aho bajya mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo icyo cyorezo byatumye benshi baba hafi y’imiryngo ya bo.

Bakame  yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye cyane ari ukwirirwa mu rugo ari kumwe n’abana be bamubaza impamvu atakijya mu kazi.

Yagize ati“ nk’umuntu wazindukaga ajya mu kazi, byanze bikunze impinduka ntizabura  nkuko uba usanzwe ukagenda ukamara nk’iminsi utari  murugo rero ntago biba vyoroshye iyo bakubona bibaza impamvu utakigenda, njye gusa nanone usanga abana Marino Babaza Ibi bibazo kubera akenshi baba batazi ibijya mbere bakundaga kumbaza impamvu ntakijya mu kazi ngo habaye iki?”

Gusa ngo wabaye  umwanya mwiza wo kuba hafi y’umuryango we bituma amenya byinshi atajyaga aha umwanya mu gihe yari adahari.

Bakame avuga ko yakomeje imyitozo  ku giti cye   nkuko abenshi babigenje  muri iyi minsi kugira ngo akomeze abe fit maze umunsi shampiyona yasubukuwe izasange ameze neza ntakibazo afite.

Bakame mumwambaro usa orange

Twitter
WhatsApp
FbMessenger