Imyidagaduro

Badakoze imibonano mpuzabitsina, Kim Kardashian na Kanye West babonye undi mwana

Kim Kardashian na Kanye West bari mu byishimo byo kwakira umwana wa gatatu mu muryango  wabo nubwo hatabaye ho gukora imibonano mpuzabitsina ngo habeho gutera inda.

Umuraperi Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian, bahaye akayabo k’amafaranga undi mugore  kugirango abatwitire umwana maze namara kwibaruka azamubahe, uyu mwana bashakaga ni uwa gatatu usanga abandi babiri bari basanzwe bafite North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe.

Kim Kardashian mu itangazo yashyize ahagaragara  yatangaje ko kugeza ubu bamaze kwakira umwana ukurikira abandi babiri basanganywe yanavuze ko bishimiye kwakira umwana w’umukobwa ufite ubuzima budafite ikibazo na kimwe kandi mwiza.

Yagize ati “Kanye nanjye twishimiye gutangaza ukuvuka k’umwana wacu ufite ubuzima buzira umuze kandi mwiza. Turashimira cyane umugore wadutwitiye agatuma inzozi zacu ziba impamo ku bw’impano y’agahebuzo umuntu ashobora gutanga n’abaganga n’abaforomo bose bagize uruhare mu kubitaho n’umwana. North na Saint [abana ba Kim Kardashian na Kanye West] bishimiye cyane kwakira umuvandimwe muto wawo.”

Umugore wakodeshejwe yishyuwe 45,000 $y’amezi icumi ndetse bazajya banamuha umushahara ungana na 4,500 $ buri kwezi. Aya madorali 45, 000 $ uyashyize mu manyarwanda ni hafi  34 000 000 Frw.

Nkuko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu mugore wamaze amezi 9 agenda y’igengesereye nyuma akaza kwibarukira abandi , yari yarahawe amabwiriza yo kwirinda ibikorwa byose bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko aterwa intanga ndetse no mu byumweru bitatu bya nyuma y’igihe umwana yari amaze kugera mu nda.

Ntayindi mpamvu yatumye bahitamo gukoresha ubu buryo kugira ngo babone umwana wa gatatu nuko  ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi muri nyababyeyi ku buryo bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger