AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Azam TV yahagaritse amasezerano yo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda

Televiziyo ya Azam yari imaze imyaka ine itera shampiyona y’u Rwanda inkunga, yatangaje ko ihagaritse amasezerano yari ifitanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA.

Ni amakuru yemejwe na Ferwafa, mu ibaruwa irambuye iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda yandikiye abanyamuryango bayo ibamenyesha ko Azam yahagaritse amasezerano yo gukorana na FERWAFA nk’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda.

Ferwafa Yagize iti” Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko tariki ya 05 Kanama 2019, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mubereye abanyamuryango, ryakiriye ibaruwa y’integuza y’umuterankunga wa shampiyona ari we ”Azam Media Ltd”, irimenyesha ko bazahagarika gukorana na Ferwafa nk’umuterankunga wa shampiyona ku wa 21 Kanama.”

Azam yahisemo guhagarika amasezerano yari ifitanye na Ferwafa, nyuma yo kurangiza imyaka ine yari yasinyanye na yo kugira ngo itere inkunga shampiyona y’u Rwanda.

Gutandukana na Azam bisobanuye ko inkunga amakipe yo mu Rwanda yahabwaga aturutse kuri uriya muterankunga atazongera kuyabona.

Ferwafa ku rundi ruhande yijeje Abanyamuryango bayo ko iri mu biganiro na Azam byo kureba uko yakongera amasezerano, bityo ibizava muri ibi biganiro bakaba bazabimenyeshwa.

Amasezerano AZAM Media Ltd yari yaragiranye na FERWAFA yavugaga ko muri shampiyona y’umwaka wa 2015-16 izatanga Miliyoni 253 FRW maze mu yindi myaka ine Azam ikazajya itanga ibihumbi 500 by’amadorali.

Nkuko byemerejwe mu nama y’ inteko rusange y’Ishyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabereye i Huye muri Kanama 2015, hafashwe umwanzuro wo gusaranganya inkunga Azam igenera amakipe yo mu Rwanda, aho amakipe yo mu cyiciro cya mbere yahabwaga 40% ayo mu cyiciro cya kabiri agafata 20% naho andi 40% akajya muri FERWAFA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger