Imikino

AZAM Premier league: Imikino y’umunsi wa 13 iratangira kuri uyu wa gatanu

Imikino y’umunsi wa 13 ya shampiyona y’ikiciro cya mbere AZAM Rwanda Premier League irasubukurwa kuri uyu wa gatanu, hakinwa umukino ugomba guhuza Kiyovu Sports iza kuba yakiriye Police Fc ku Mumena i Nyamirambo.

Ni umukino utegerejwe na benshi dore ko ufite igisobanuro ku gikombe cya shampiyona gikomeje kwirukankwaho n’amakipe atari make. Ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye shampiyona iragira amanota 27 mu gihe iraza gutsinda iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda, mu gihe Police yo iza kugira amanota  22 mu gihe yaba ari yo yegukanye amanota atatu.

Ahantu iyi shampiyona ikomereye ni uko kuva ku ikipe ya mbere ari yo kiyovu, kugeza kuri Etincelle ya 7 hari ikinyuranyo cy’amanota 6 yonyine.

Uru rujijo ruraba rusobanutse gato uyu munsi aho uyu mukino wa Kiyovu iza kwakira Police ari wo rukumbi uteganyijwe muri iyi shampiyona yacu.

Imikino y’umunsi wa 13 izasubukurwa ku munsi w’ejo ku wa gatandatu hakinwa undi mukino umwe, ukazahuza AS Kigali na Mukura Victory Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi mikino izakomeza ku cyumweru hakinwa imikino 5 harimo uwa Marines izakira Amagaju kuri Stade Umuganda, Musanze FC yakire Sunrise kuri Stade Ubworoherane, Bugesera yakire Kirehe i Nyamata, Miroplast iheruka guhagama APR izaba yakiye Gicumbi kwa Mironko, mu gihe Rayon Sports igomba kwakira Espoir kuri Stade ya Kigali mbere yo kwakira Mamelodi Sundowns muri CAF Champions league.

Iyi mikino igomba gusozwa n’umukino APR FC izasuraramo ikipe ya Etincelles kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Abatemerewe gukina umunsi wa 13 wa shampiyona.
1. Ndayisaba Olivier (Musanze Fc)
2. Cyuzuzo Ally (Kirehe Fc)
3. Nshimiyimana Amran (APR Fc)
4. Akayezu Jean Bosco (Etincelles Fc)
5. Djumapili Iddy (Etincelles Fc)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger