AmakuruImikino

Azam FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA ku ncuro ya gatatu yikurikiranya

Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa  rya CECAFA Kagame Cup ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gusezerera AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri penaliti 5-4.

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Azam FC ifite ibikombe bibiri bya CECAFA biheruka, yageze ku mukino wa nyuma icitse AS Maniema, dore ko iyi kipe y’i Kinshasa yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, ariko ikagorwa cyane na Razak Abalora wari mu izamu rya Azam.

Azam FC ishaka gukora amateka yo gutwara CECAFA Kagame Cup ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, izahurira ku mukino wa nyuma na KCCA yo muri Uganda, yabigezeho nyuma yo gutsinda Green Eagles yo muri Zambia ibitego 4-3. Iyi kipe y’i Kampala yo yaherukaga gutwara CECAFA mu myaka 41 ishize.

Umukino wa nyuma w’iyi CECAFA iri kubera hano mu Rwanda, uteganyijwe kuri iki cyumweru ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger