Imyidagaduro

Asinah yavuze ku ihungabana bavuga ko yahuye naryo kubera urukundo

Umuhanzikazi Mukasine Asinah avuga ko yemera ko yahuye n’ihungabana kubera urukundo yakundanga umuhanzi Riderman ariko ko byarangiye bityo ko abavuga ko yagiye mu muziki kubera iryo hungabana atariko bimeze.

Asinah yagiye mu rukundo mu myaka 4 ishize, yakundanye n’umuraperi Riderman karahava kuko haburaga iminsi mike ngo barushinge ariko nyuma biza kurangira batandukanye, kuva icyo gihe yahise yinjira mu muziki ahitamo gukora injyana ya Dancehall itari imenyerewe mu Rwanda no muri Afurika kuko akenshi izwi muri Amerika y’Amejyepfo.

Uyu muhanzikazi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ubwo yajyanaga amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Iri joro”, agaruka kuri byinshi bimuvugwaho ko kuba yaratandukanye na Radireman byamuteye ihungabana akaba aribyo byamuteye kujya mu buhanzi, Asinah ngo ntabwo ariyo mpamvu yamuteye kwinjira mu muziki ahubwo ngo ni uko yawukundaga.

Yabajijwe niba koko yarahuye n’ihungabana nyuma yo kuva mu rukundo maze avuga ko byabayeho kuko gutandukana n’uwo bakundanaga yatunguwe ariko ko byarangiye ubu amaze neza.

Yagize ati:”Sinahakana ko ntagize ihungabana[depression], nagize ihungabana nk’undi uwo ari we wese kuko naratunguwe. Kugeza ubu icyo nababwira ni uko iyo depression yararangiye, ntabwo nacitse intege narakomeje, nakomeje urugendo, nakomeje gukora ibyo nkora.”

Yakomeje avuga ko n’abamushinja ihungabana akeka ko nabo babona ko yahindutse, Asinah ati:”Ndakeka na bo baramaze kubona ko atari ikibazo cy’ihungabana, ari ibyo iyaba mfite iyo depression nahora ndirimba za ndirimbo z’agahinda. Ubu hari ubundi buzima mu ndirimbo zanjye, ntabwo waba uri mu kwiheba ngo uririmbe urukundo.”

Iyi ndirimbo ya Asinah irimo ubutumwa bw’urukundo , aho aririmba avuga ati ” Iri joro ni iryawe, turaba turi kumwe widagadure.”, agitangira umuziki yaririmbaga indirimbo ziyama urukundo, hari abaketse ko yaba yasubiye mu Rukundo ariko we abyamaganira kure avuga ko ari umuhanzi agomba kuririmba ubutumwa bwose bityo ko nta mukunzi afite.

Asinah ati ntacyo nicuza”Regret Nothing”

Iri joro ya Asinah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger