Amakuru ashushyeImikino

AS Kigali yirukanye abakinnyi 12 harimo n’uwabatsindiye ibitego byinshi

AS Kigali nyuma yo gusinyisha Haruna Niyonzima, Michel Rusheshangoga na Bakame, yamaze kwirukana abakinnyi 12 mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-20 utangira na mbere y’uko ijya muri CAF Confederations Cup.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yariyubatse igura abakinnyi bagera kuei 7 b’abanyarwanda barimo Haruna Niyonzima (Simba Sports Club) Ndayishimiye Eric Bakame (Fc Leopards), Rusheshangoga Michel (APR FC) Ishimwe Christian (From Marines), Rashid Kalisa (Kiyovu Sport), Songayingabo Shaffy (APR Fc) na Denis Rukundo(APR FC).

Iyi kipe kandi ikaba yaranaguze abakinnyi 4 b’abanyamahanga ari bo; Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union De Douala – Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Coton Sport-Cameroon) Allogo Mba Rick Martel (Manga Sport- Gabon) na Fosso Fabrice Raymond (UMS De Loum- Cameroon).

Gusinyisha aba banyamahanga bane, AS Kigali yari yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na bo yari ifite ari bo Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona umwaka w’imikino wa 2017-18 na Frank Kalanda bari banasoje amasezerano ya bo.

Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe yafashe umwanzuro wo gusezerera abandi bakajya kwishakira ahandi bitewe n’uko batari muri gahunda z’iyi kipe.

Dore urutonde rw’abakinnyi 12 AS Kigali yarekuye

1. NIZEYIMANA Alphonse
2. BIZIMANA Djuma
3. KANAMUGIRE Moses
4. NDARUSANZE Jean Claude
5. NGAMA Emmanuel
6. NININAHAZWE Fabrice
7. MURENGEZI Rodrigue
8. NDAYISENGA Fuadi
9. MUHOZI Fred
10. NTATE Djumaine
11. ISHIMWE Kevin
12. KALANDA Frank

Abakinnyi bashya AS Kigali yaguze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger