AmakuruImikino

AS Kigali yatsinze Kiyovu SC nyuma yo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC igitego 1-0, kiyihesha gufata umwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

AS Kigali na Kiyovu Sport zombi zifatwa nk’amakipe yo mu mujyi, zari zahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Ku ruhande rw’Abanyamujyi baje gukina nta mutoza mukuru bafite nyuma yo gutandukana na Masudi wari umaze amezi atandatu abatoza. Byabaye ngombwa ko Mateso Jean de Dieu na Ismael Nshutiyamagara babaye bahawe iyi kipe bakoresha ubushobozi bafite kugira ngo bitware neza imbere ya Kiyovu SC.

Umukino watangiye no gusatirana ku mpande zombi. Ikipe ya Kiyovu SC yabonye amahirwe yari kuvamo igitego ku munota wa gatandatu w’umukino, gusa ishoti rikomeye Yamin Salum yatereye mu rubuga rw’amahina rikurwamo na Bate Shamir.

Amakipe yombi yakomeje gukinana ishyaka ari na ko abakinnyi bakora amakosa menshi, gusa igice cya mbere cy’umukino kirangira nta kipe ishoboye gutsinda igitego mu izamu ry’iyindi.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye no gusatira ku ruhande rwa AS Kigali y’umutoza Mateso Jean de Dieu.

Iyi kipe yabonye amahirwe akomeye imbere y’izamu rya Kiyovu ku munota wa 48 w’umukino, gusa Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane ateye ishoti rikomeye umupira ushyirwa hanze n’umuzamu Ndoli Jean Claude.

Iyi kipe y’Abanyamujyi yakomeje kotsa Kiyovu igitutu, birangira ku munota wa 51 ifunguye amazamu kugitego cyatsinzwe na myugariro Bishira Latif. Ni ku mupira yari ahawe na Ssentongo Saif na we wari uwukuye kuri Coup-Franc ya Fuadi Ndayisenga.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe n’umutuzo ku ruhande rwa AS Kigali yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu abakinnyi bahise bajya ku gitutu batangira gukora amakosa menshi.

Kiyovu na yo yacishagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko Bate Shamir urinda izamu AS Kigali akayibera ibamba.

Amakosa menshi Kiyovu yakoraga yatumye ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera Umunya-Cameroon Armel Ghislain ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Benedata Janvier.

Gutsinda Kiyovu byafashije AS Kigali gufata umwanya wa gatandatu n’amanota 33, mu gihe Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 38.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger