AmakuruAmakuru ashushyeImikino

AS Kigali yakoze ibitatekerezwaga itsindira KMC imbere y’abafana bayo

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederations Cup, yageze mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa nyuma yo gusezerera KMC yo muri Tanzania iyitsindiye iwayo ibitego 2-1.

Ibitego bya Kalisa Rashid na Nsabimana Eric bita Zidane ni byo byafashije Abanyamujyi gusezerera KMC, nyamara abenshi batatekerezaga ko bishobora kubaho. Ni nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize wari warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Ni umukino AS Kigali yari yabonyemo uburyo bwinshi bw’ibitego ariko inanirwa kububyaza umusaruro.

AS Kigali yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego cya Kalisa Rashid, cyabonetse ku munota wa 29 w’umukino. Ni ku mupira uyu musore yari acomekewe mu rubuga rw’amahina na Nshimiyimana Ibrahim, birangira arekuye ishoti riremereye mu izamu rya KMC.

Abanyamujyi batsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65 w’umukino ibifashijwemo na Nsabimana Eric Zidane wari ucomekewe umupira, ba myugariro ba KMC barangajwe imbere na Abdallah Mphuko bikanga ko yari yaraririye. Zidane nta kindi yakoze uretse kuzamukana umupira yitonze awutereka mu izamu rya Juma Kaseja.

KMC yabonye impozamarira ku munota wa 85 w’umukino ibifashijwemo na Youssuf Ndikumana wayitsindiye igitego kuri penaliti. Ni nyuma y’uko Bishira Latif yari amaze gukora umupira n’akaboko.

Ikipe ya AS Kigali igomba guhura n’ikipe izarokoka hagati ya Proline yo muri Uganda na Masters Security yo muri Malawi zizisobanura ku munsi w’ejo. Amahirwe menshi AS Kigali ishobora kuzahura na Proline, dore ko umukino ubanza yawutsinze ku bitego bitatu kusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger