Amakuru ashushyeImikino

AS Kigali yahaye Kiyovu Sports isomo rya ruhago

Ikipe ya AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzwi nka derby y’abanyamujyi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iminota 18 y’umukino yari ihagije ngo AS Kigali yizere amanota atatu y’uyu mukino, nyuma yo gufatirana Kiyovu Sports y’umutoza Haringingo Francis ikayitsinda ibitego 3-0.

Bigitangira Haruna Niyonzima yafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’umukino, nyuma y’umunota umwe myugariro Rukundo Denis atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko Aboubakar Lawal atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 18 w’umukino.

Ibi bitego uko ari bitatu ni byo byatandukanyije impande zombi mu minota 45 y’igice cya mbere yaranzwe no guhuzagurika ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Mu gice cya kabiri cy’umukino iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yagerageje byibura gushaka igitego cy’impozamarira, gusa ubusatirizi bwa Nkinzingabo Fiston, Emmanuel Okwi na Mzamilu Mutyaba buzongwa cyane n’ubwugarizi bwa Ramine Molo na Rurangwa Mossi.

Icyizere cya Kiyovu Sports cyo kubona impozamarira cyaraje ishinga ku munota wa 86 ubwo Niyibizi Ramadhan yatsindiraga AS Kigali igitego cya kane.

Ni nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Biramahire Abedy Christiphe, arekuye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umunyezamu Kimenyi Yves wahise awuruka mbere y’uko Ramadhan awusonga mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali itarinjizwa igitego na kimwe ifata umwanya wa mbere n’amanota atandatu ndetse n’ibitego bitandatu izigamye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger