AmakuruImikino

Arsene Wenger agiye kugaruka mu mupira w’amaguru

Arsene Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal yatangaje ko vuba aha agiye kugaruka mu mupira gusa yemeje ko atazi niba azagaruka nk’umutoza.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yabwiye BBC ko yumvaga azahita agaruka vuba gushaka indi kipe atoza ariko ngo ubu yishimiye kuba atari gutoza.

“ubu ndi mu mayirabiri…Muzongera mu mbone mu mupira. Ariko nk’umutoza…simbizi”.

Mu mwaka w’imikino wa 2017-18 nibwo Wenger yahagaritse gutoza umupira w’amaguru, akazi yari amazemo imyaka 22.

Wenger ubu yashoye imari muri kompanyi nshya yitwa PlayMaker ikora iby’ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru. Ibi ngo ntibizamubuza kugaruka mu mupira, umwaka amaze adatoza ngo yabonye umupira mu yindi shusho izamufasha nagaruka.

“Kuko nta gitutu cyari kindiho nabonye umwanya wo kureba neza umupira. Nabonye amakosa abatoza bakora nsanga ntakongera kuyishyura ukundi. Nafashe umwanzuro wo kugaruka gutanga ibyo namenye kuko ntekereza ko ubuzima bugira akamaro iyo utanze ibyo uzi”.

Wenger avuga ko atarafata umwanzuro neza niba azagaruka nk’umutoza cyangwa akora ibindi, ibi ngo nibyo azafataho umwanzuro.

Wenger agira ati: ” Nkumbuye Arsenal kuko umutima wanjye nawusize hariya”. “Nahaye ubuzima bwanjye iriya kipe mu myaka 22. Buri munota w’ubuzima bwanjye wari uwa Arsenal, nkumbuye umurage twubatse muri iriya kipe.

Wenger Avuga ko akunda cyane umupira kandi azawugarukamo vuba nubwo ataramenya umwanya azaba arimo.
Mfana Arsenal, iteka ryose izahora ari ikipe yanjye”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger