AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Arsenal yirukanye umutoza wayo Unai Emery

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019 ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bumaze gutangaza ko butandukanye n’umutoza wayo Emery Unai n’abamwungirije nyuma y’umwaka n’igice yari ayimazemo.

Nk’uko byatangajwe na Josh Kroenke, umuyobozi wayo akaba n’umwe mu bafite imigabane muri iyi kipe yavuze ko umutoza Emery Unai yirukanwe kubera umusaruro muke.

Josh Kroenke ati “Duhaye amashimwe menshi umutoza Unai na bagenzi be bakoresheje imbaraga zose ngo batume ikipe ihatana ku rwego twifuzaga. Ntakindi twakwifuriza Unai usebye insinzi mu biri imbere.”

Uyu mwanzuro wo kwirukanwa kuri Unai Emery ufashwe nyuma y’uko nta musaruro wabonekaga wo ku rwego rwa Arsenal nyuma y’uko yari imaze imikino 7 yose itabona insinzi nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Eintracht Frankfurt mu ijoro ryakeye mu mikino ya Europa League.

Kuri ubu ikipe ya Aresenal igiye gusigara itozwa na Freddie Ljungberg wari usanzwe yungirije mu gihe ubuyobozi bwa Arsenal buraba bushaka umutoza mukuru wo gusimbuza Emery.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko abatoza barimo Carlo Ancelotti, Massimilliano Allegri na Nuno Espirito Santo aribo batangiye ibiganiro na Arsenal ishaka umusimbura wa Emery Unai.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger