AmakuruAmakuru ashushye

Arsenal yamuritse umwambaro mushya wa gatatu izajya yambara mu kibuga (+AMAFOTO)

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ku bufatanye n’uruganda rwa Adidas, yamaze gushyira ahagaragara umwambaro wa gatatu mushya  izajya yambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Nk’ibimaze kumenyerwa  iyi kipe ya Arsenal ikomeje kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu magambo ‘Visit Rwanda’ yanditse ku kuboko ku ibumoso uyu ukaba ari umwaka wa kabiri uhereye umwaka ushize.

Uyu mwambaro mushya wamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama uri mu ibara ry’ubururu bwijimye, aho ufite imirongo y’umuhondo itatu imanutse ku ntugu. Mu gatuza, ku ruhande rw’ibumoso hari ikrango cya Arsenal mu gihe iburyo hari ikirango cya Adidas naho munsi yaho hakaba amagambo ya Fly Emirates mu magambo y’umuhondo, na  ‘Visit Rwanda’ ku kubuko kw’ibumoso.

Uyu mwambaro ukoranye ikoranabuhanga ku buryo urinda umukinnyi kugira ibyuya byinshi ndetse ukinjiza umwuka muke kugira ngo atagira ubushyuhe buri hejuru.

Arsenal yatangiye neza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ubwo ku Cyumweru yatsindaga Newcastle United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Premier League.

Arsenal y’abagore na yo izajya yambara iyi myambaro yasohotse
Rutahizamu w’umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang mu mwambaro mushya wa gatatu Arsenal izajya yambara uyu mwaka
Lucas Torreira ukina hagati mu kibuga
Matteo Guendouzi ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bamuritse uyu mwambaro wa gatatu wa Arsenal

Twitter
WhatsApp
FbMessenger