AmakuruAmakuru ashushye

Arsenal yamuritse imyambaro mishya ya Adidas (+Video)

Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo , yamuritse imyambaro mishya izambara mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20, yakozwe n’uruganda rwa Adidas nyuma y’igihe yari imaze yambara iyu uruganda rwa  Puma.

Arsenal izakomeza kwambara imyambaro iriho amagambo ya ‘Visit Rwanda’ agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho impande zombi (u Rwanda na Arsenal) zimaze umwaka umwe zikorana.

Iyi myambaro mishya Arsenal izajya yambara (mu rugo) iri mu mabara y’umutuku ku mubiri hose, amaboko ari mu mabara y’umweru mu gihe ifite ikora rikoze mu mutuku n’umweru ndetse aya mabara agaruka ku maboko no ku rutugu.

Iyi myambaro yatangiye kugurishwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ikaba iboneka ku rubuga rwa interineti rwa Arsenal na Adidas.

Iyi kipe yaherukaga kwambara imyambaro ya Adidas mu myaka 25 ishize mu gihe amasezerano yari ifitanye na Puma yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.

 

Mu gutangaza iyi myambaro mishya hifashishijwe amashusho ya filime ntoya yiswe ‘This is Home” agaragaramo abakinnyi bakiniye n’abagikinira Arsenal nka Idris Elba , Ian Wright , Tony Adams , Alexandre Lacazette , Pierre-Emerick Aubameyang , Mesut Ozil, Vivianne Miedema na Mattéo Guendouzi.

Mesut Ozil mu mwambaro mushya wa Arsenal
Pierre-Emerick Aubameyang yambaye uyu mwambaro mushya wa  Arsenal wakozwe na Adidas,
Twitter
WhatsApp
FbMessenger