Amakuru ashushyeIbitekerezo

Ari inzoga n’urumogi ni ikihe kibi cyane?

Izi mpaka zazamutse cyane ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize hagati y’umuhanzi Snoop Dogg n’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru Paul Gascoigne, hibazwa ikibi kurusha ikindi. Ni inzoga cyangwa ni urumogi ?

Snoop Dogg yashyize ifoto kuri Instagram ye iriho we na Paul Gascoigne, agereranya uko bombi ibi byabagize nyuma y’imyaka 27 ishize babikoresha, akibaza ikibi cyane.

Nkuko bigaragara ku ifoto Snoop Doog yashakaga kwirengera avuga ko kuba akoresha urumugi nta ngaruka zikomeye byamugizeho ariko Paul Gascoigne unywa inzoga we yashaje kandi akiri muto.

Ifoto yashyize kuri Instagram

Paul Gascoigne ni Umwongereza wigeze gukina mu ikipe ya Tottenham, naho Snoop Dogg ni umuhanzi w’Umunyamerika wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Drop It Like It’s Hot’ n’izindi nyinshi.

Paul Gascoigne yabwiye BBC ko yababajwe n’ibyo Snoop Dogg yakoze, avuga ko ameze neza kandi niba Snoop Dogg ashaka kubihinyura bahurira mu mukino w’iteramakofe “hagati y’inzoga n’urumogi” maze hakarebwa ugifite imbaraga.

Abenshi mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Snoop Dogg yashyizeho iyi foto ashaka kwerekana ko inzoga ari mbi cyane kurusha urumogi.

Ibi byombi bigira ingaruka zinyuranye ku babikoresha mu buryo bunyuranye. Ariko se ubusanzwe ikibi kurusha ikindi ni ikihe?

Urumogi rugira izihe ngaruka?

Urumogi ni cyo kiyobyabwenge gikoreshwa henshi, mu Bwongoreza 10% by’abarukoresha rubahindura imbata nkuko ikigo cy’ubuzima ‘National Health Service’ (NHS) kibivuga.

Mu Rwanda polisi ivuga ko urumogi aricyo kiyobyabwenge kiganje cyane mu byo bafata bikoreshwa n’abantu benshi.

Nikki Thorne wo mu kigo Addaction gifasha urubyiruko rufite ibibazo biva ku gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko “ingaruka zo mu mutwe” ziva ku gukoresha urumogi arizo mbi cyane.

Yagize ati: “Duhura kenshi n’urubyiruko rwatangiye urumogi ngo ni umuti wo kunanirwa kugenzura amarangamutima yarwo, gusa birakomeza bigatera ibibazo byo mu mutwe”.

Gukoresha urumogi buri munsi biganisha ku ndwara ya ‘psychosis’ nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo King’s College London.

‘Psychosis’ ni uburwayi bukabije bwo mu mutwe aho intekerezo n’amarangamutima bisobanya bigatandukana n’ukuri kw’ibiriho.

Madamu Nikki avuga ko ibi bigira ingaruka cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka bikagira ingaruka mbi cyane ku myigire y’umunyeshuri.

Ikigo NHS kivuga ko kunywa urumogi bitera indwara z’ubuhumekero n’ibihaha. Ndetse bimwe mu bigize urumogi bitera kanseri. Mu gihe urufatanya no kunywa itabi we bimwongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha n’indwara zihoraho z’ubuhumekero.

Inzoga zo zigira izihe ngaruka?

Ikigo NHS kivuga ko ari inama nziza ko abagabo n’abagore badakwiye kurenza ibirahuri 14 by’inzoga mu cyumweru,  ikirahuri kimwe kingana na 250ml cyangwa 1/7 cy’ikirahure cy’umuvinyo.

Nikki avuga ko “kunywa bikabije bijyana ababyiruka gukora ibyo badashobora gukora batanyoye” bikaba byabatera “kwicuza ku bikorwa by’urugomo cyangwa by’imibonano mpuzabitsina”.

Avuga ko inzoga nazo zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Ingaruka zirimo nko gusagarira abandi, umunabi, ndetse zikageza ku kwiheba no kwiyahura.

NHS ivuga ko kunywa inzoga cyane mu gihe kirekire bitera indwara zirimo guturika k’udutsi two mu mutwe, indwara y’umwijima, kanseri y’umwijima, kanseri yo mu kanwa, kanseri y’amabere no kurwara impindura (‘pancréas’).

None ikibi cyane ni ikihe?

Dr Sadie Boniface, umushakashatsi ku kubatwa n’ibiyobyabwenge kuri Kaminuza ya King’s College London, avuga ko inzoga n’urumogi byombi ari bibi ndetse ko bigoye kuvuga ikibi kurusha ikindi.

Yagize ati: “Byombi bifite ingaruka zinyuranye, ku bantu nabo batandukanye, kandi biterwa n’ingano n’inshuro babikoresha”.

Impaka za Snoop Dogg na Paul Gascoigne zareberwa muri ibi, ariko abantu ntibakwiye kwibagirwa ko yaba urumogi yaba n’inzoga byombi bigira ingaruka mbi ku babikoresha

Polisi y’igihugu y’u Rwanda ntisiba gusaba abaturage kwirinda kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima bigatuma batitabira umurimo ubateza imbere, ndetse bikabasigira n’ubukene nyuma yo gupfusha ubusa na duke baba bafite.

Paul Gascoigne (ibumoso) ni Umwongereza wigeze gukina mu ikipe ya Tottenham, naho Snoop Dogg (iburyo) ni umuhanzi w’Umunyamerika wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Drop It Like It’s Hot’.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger