AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Areruya Joseph yaciye agahigo gakomeye mu irushanwa rya ‘Paris-Roubaix’ riri mu akomeye ku Isi

Umusore w’Umunyarwanda Areruya Joseph usanzwe yaramamaye cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare yanditse amateka akomeye muri uyu mukino, nyuma y’uko ariwe mwirabura wa Mbere ukomoka muri Afurika wabashije kwitabira irushanwa rya ‘Paris-Roubaix’ ryo mu Bufaransariri mu marushanwa agoranye cyane ku Isi.

Irisaganwa riba umunsi umwe, Paris-Roubaix bita L’Enfer du Nord, la Reine des Classiques, cyangwa ‘A Sunday in Hell’ kubera ukuntu rigoranye cyane ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019.

Abasiganwa bahagurutse ahitwa i Compiègne  risorezwa mu gace ka  Roubaix mu Bufaransa ku ntera y’Ibilometero 257. Ryitabiriwe n’abakinnyi 175 ariko abashoboye kurirangiza ni 110 gusa.

Abandi 65 barimo n’ibihangange nka André Greipel bananiwe kugera ku murongo usorezwaho kubera ibibazo bitandukanye birimo uburwayi, umunaniro n’ibindi byatewe n’inzitizi nyinshi ziba muri iri siganwa zirimo kuba bakinira ibilometero byaryo mu mihanda y’amabuye, imihanda igora cyane abakinnyi basiganwa ku magare.

Mu bakinnyi 110 bashoboye kugera ku murongo, ababariwe ibihe bakoresheje ni 100 gusa naho abandi 10 bageze ku murongo basizwe n’Umubiligi Philippe Gilbert  wegukanye isiganwa iminota irenga 40 kandi amategeko yemeza ko bivuga ko abahageze nyuma yayo batabarirwa ibihe bakoresheje.

Umukinnyi wa Deceuninck–Quick-Step yo mu Bubiligi, Philippe Gilbert waje ku mwanya wa mbere yakoresheje amasaha 5h58’02’’.

Areruya Joseph wabaye Umunya-Afurika wirabura wa mbere witabiriye iri siganwa riri mu agoye kurusha andi ku isi yanatunguranye agera ku murongo asoza isiganwa nubwo ari muri abo bakinnyi 10 batabariwe ibihe bakoresheje.

Nyuma y’isiganwa Areruya uvuka mu karere ka Kayonza yabwiye itangazamakuru ko yageze ku ntego yihaye mbere yo gutangira gusiganwa.

Yagize ati: “Intego yanjye uyu munsi yari ugusoza isiganwa, imyaka itaha nkazitwara neza kurushaho. Inkuru y’ibyo nakoze nziko itera ishema umugabane wa Afurika wose, kandi abakiri bato basiganwa ku magare bari mu Rwanda bazifuza gukora cyane ngo bagere kuri uru rwego.”

Areruya w’imyaka 23 byashobokaga ko yari gusoreza mu myanya myiza kurushaho ariko ntiyahiriwe kuko televiziyo mpuzamahanga zerekanye iri siganwa zirimo; France 3, EuroSports 2 na Super Sports 5 zamugaragaje asaba ubufasha yatobokesheje ipine ry’igare ubwo bari bamaze gusiganwa ibilometero 101.

Areruya Joseph nubwo atabariwe igihe yakoresheje, yashimwe cyane n’umutoza w’ikipe ye Delko Marseille Provence kuko yafashije mugenzi we Evaldas Šiškevičius ukomoka muri Lithuania wasoreje ku mwanya wa cyenda (9) muri iri siganwa.

Areruya Joseph yaciye agahigo ko kuba umwirabura wa Mbere w’Umunyafurika witabiriye ‘Paris-Roubaix’

Philippe Gilbert wa Deceuninck–Quick-Step yo mu Bubiligi yegukanye isiganwa mbere akoresheje 5h58’02’’
Areruya Joseph muri iri rushanwa yahuye n’ikibazo cyo gutobokesha igare
Uwegukanye iri siganwa ahembwa igihembo gifite ishusho y’ibuye kuko ibilometero byinshi byaryo bikinirwa mu mihanda y’amabuye igora cyane
Abakinnyi 10 ba Mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger