AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Areruya Joseph agiye kwitabira irushanwa rikomeye ku Isi

Areruya Joseph umunyerewe mu mikino yo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda agiye kwitabira rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye kw’isi rya Paris –Roubaix, akaba azaba akoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara witabiriye iri siganwa.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 14 Mata 2019 mu Bufaransa , rizaba ribaye ku nshuro ya 117 dore ko ryatangiye mu mwaka 1896. Mu nshuro 116 zose zabanje nta mukinnyi w’umunyafurika y’abirabura wari wararyitabiriye.

Areruya akaba abigezeho nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye aho kuri ubu akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Delko- Marseille- Provence yo mu Bufaransa ndetse akaba yaratwaye Tour du Rwanda ya 2017, La tropical Amissa Bongo muri 2018 ndetse yanahawe n’igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika muri 2018.

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye kandi agoye ku isi. Aho ku gace ka mbere (Etape 1) abakinnyi bazasiganwa ibirometero 257 birimo 54.5 bigizwe n’umuhanda w’amabuye. Kugira ngo utsinde iri siganwa bikaba bisaba ubuhanga,ubunararibonye,imbaraga n’ubwenge bw’inshi.

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Delko Marseille Provence Frederic Rostaing yatangarije RFI ko nubwo Areruya Joseph atamenyereye iri rushanwa, ariko ashingiye ku bushobozi bwe akaba yizeye ko azitwara neza.

Areruya Joseph w’imyaka 23 y’amavuko, agiye kwitabira iri siganwa nyuma yo kwitegura mu buryo bukomeye aho yitabiriye amasiganwa atatu yabereye mu Bubirigi ndetse no mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Twabibutsa ko irushanwa ry’umwaka ushize ryegukanwe na Peter Sagan wo mu Bwongereza.

Areruya Joseph agiye guca agahigo ko kwitabira irushanwa rikomeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger