AmakuruImikino

APR FC yatsinzwe na Police FC itaha amara masa mu irushanwa ”Agaciro”

Ikipe ya APR FC yatashye amara masa mu irushanwa “Agaciro Football Tournament” rya 2019, nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Igitego cyo kumunota wa 69 cyatsinzwe na Iyabivuze Osee ni cyo cyafashije Police FC y’umutoza Haringingo Francis Christian kwegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa.

Igice cya mbere cy’uyu mukino watangiranye imbaraga hagati y’amakipe yombi cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni igice cyaranzwe n’umukino ufunguye ndetse n’uburyo bw’ibitego ku mpande zombi, gusa ntihagira ikipe ibubyaza umusaruro.

APR FC yabonye uburyo bukomeye binyuze kuri Ishimwe Kevin na Omborenga Fitina, mu gihe uburyo bwa Police bwabonetse ku ruhande rwa Nshuti Dominique Savio.

Ikipe ya APR FC yongeye kubona uburyo bukomeye ku munota wa 54 nyuma y’uko Lague yari amaze gucenga ba myugariro ba Police FC, ashatse kuroba umuzamu umupira uca hanze gato y’izamu.

Ni mbere y’umunota umwe y’uko Ndayishimiye Antoine Dominique arekura ishoti rikomeye ariko APR FC igatabarwa na Rwabugiri Omar.

Ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Iyabivuze Osee, ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc ya Savio bikarangira awuteretse mu izamu n’umutwe.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no gusatira ku ruhande rwa APR FC, gusa umukino urangira itishyuye igitego yari yatsinzwe.

Gutsinda uyu mukino byafashije Police FC kwegukana umwanya wa gatatu n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR FC yatashye amara masa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger