AmakuruImikino

APR FC yatsinze Police FC, ishyira umutoza Mphande mu bibazo

Umukino was Derby y’umutekano wahuzaga APR FC na Police, warangiye APR itsinze ibitego 2-0 inashyira Albert Mphande utoza Police mu kaga ko kuba yakwirukanwa.

Ni umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino amakipe yombi yakinnye nyuma y’imvura nyinshi yaguye i Kigali.
APR FC yari yakiriye uyu mukino yafunguye amazamu hakiri kare cyane ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili. Ni kuri Coup-franc yateye ku munota wa kabiri birangira umupira uruhukiye mu izamu rya Bartez urindira Police.

Police FC yakoresheje imbaraga zishoboka ngo yishyure iki gitego, gusa igice cya mbere cy’umukino kirangira APR FC ikiri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Police na bwo yokeje igitutu APR ngo ibashe kwishyura igitego yari yatsinzwe ariko abataka bayo bagapfusha ubusa amahirwe bagiye babona imbere y’izamu rya Kimenyi Yves.

Ikipe ya APR yarangije akazi ku munota wa 80 ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest watsindaga igitego cya kabiri kuva yakira imvune. Ni ku mupira yari akatiwe na Ombolenga Fitina.

Gutsinda Police FC byafashije APR gukomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda n’amanota 35; amanota ane imbere ya Rayon Sports ya kabiri. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iracyanafite umukino w’ikirarane igomba gukinamo na Sunrise.

Iyi Police yo yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 21; inyuma ya Sunrise yafashe umwanya wa gatandatu nyuma yo kujya gutdindira Etincelles i Rubavu. Police Kandi yujuje umukino wa kane wikurikiranya itazi uko amanota atatu amera. Cyakora iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda iracyafite unukinu w’ikirarane uzayihuza na Mukura VS.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger