Amakuru ashushyeImikino

APR FC yatsinze Espoir, yegukana igikombe cya 17 cya shampiyona-AMAFOTO

Bisabye umunsi wa myuma wa shampiyona ngo APR FC yegukane igikombe cya shampiyona, kibaye icya 17 yegukanye mu mateka yayo. Ni nyuma yo gutsinda Espoir FC Ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ikitwarira iki gikombe, ititaye ku byagombaga kuva mu mukino wa Musanze na AS Kigali yo yasabwaga gutsinda uko byagenda kose.

Ibitego bya Nsabimana Aimable ku munota wa 13 ku mupira wari uturutse kwa Savio Nshuti Dominique, n’icya Muhadjir Hakizimana ku munota wa 51 ni byo byahesheje iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana iki gikombe.

AS Kigali yari yagiye i Musanze yo ntiyahiriwe n’urugendo yari yagiriye i Musanze kuko yanganyije na Musanze 1-1.

Musanze FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28 ibifashijwemo na Shyaka Philbert, ku wa 35 Ndarusanze J. Claude bita Lambalamba akishyura kuri penaliti.

Mu yindi mikino yabaye: 

Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC
Police FC 3-1 Kirehe FC
Mukura VS 0-0 Bugesera
Sunrise FC 2-1 Miroplast FC
Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu
Marines FC 2-2 Rayon Sports FC

APR yegukanye igikombe n’amanota 66, AS Kigali yarangije ku mwanya wa kabiri na 61, Rayon Sports ku wa gatatu na 52, mu gihe Etincelles yarangije ari ya kane na 48.

Ikipe ya Gicumbi na Miroplast zarangije ari iza nyuma zigomba kumanuka mu kiciro cya kabiri, zigasimburwa n’Intare cyo kimwe na AS Muhanga zamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere.

Ndarusanze J. Claude wa AS Kigali ni we urangije afite ibitego byinshi(15), Muhadjiri Hakizimana wa APR FC na 13.

Abandi batsinze ibitego byinshi: 

  1. Wayi Yeka (Musanze Fc) 11
  2. Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10
  3. Moustapha Francis (SC Kiyovu) 10
  4. Bahame Arafat (Marines Fc) 9
  5. Songa Isaie (Police Fc) 9
  6. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 9
  7. Ndayishimiye Antoine (Police Fc) 8
  8. Ngama Emmanuel (AS Kigali) 8
11 ba APR Fc babanje mu kibuga
Abo Espoir yabanje mu kibuga
Ingabo z’igihugu zari zaje kwihera ijisho
APR FC yatwaye igikombe imbere y’abafana mbarwa
Aha niho hari abafana

Hakizimana Muhadjil ahanganye n’abakinnyi ba Espoir
Rugwiro niwe wari wabaye Kapiteni kuri uyu mukino
Umutoza wa APR ati aho ni sawa
Nshuti Savio ku mupira

 

Abatoza ba APR FC
Iranzi Jean Claude, Ngabo Albert na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura
Uyu muzamu yahindukijwe ubugira kabiri
Ubwitabire bw’abafana ba APR FC bwari ubwo
Itsinda ry’abafana ba APR FC

 

Migi yari yahagaritswe kubera amakarita menshi y’umuhondo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger