AmakuruImikino

APR FC yatangiye irushanwa ry’ubutwari itsindwa na AS Kigali

Ikipe ya APR FC iri mu makipe ane ahatanira igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari, yarangiye nabi iri rushanwa itsindwa na AS Kigali 1-0.

Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni irushanwa rihuriwemo n’amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona y’umwaka ushize, Ari yo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports yabaye iya gatatu na Etincelles yabaye iya kane.

Umukino ufungura iri rushanwa waranzwe no gukina neza ku ruhande rwa AS Kigali yawutsinze ariko yanahushije ibitego byinshi, mu gihe APR FC yari yakinishije Ikipe yiganjemo abakinnyi basanzwe basimbura yananiwe guhuza umukino mu minota 90 yose y’umukino.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 33 ibifashijwemo na Nshimirimana Ibrahim, iki akaba ari na cyo gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Magingo aya undi mukino w’iri rushanwa uri kuba uri guhuza Rayon Sports na Etincelles FC.

Iri rushanwa rizasozwa ku wa 01 Gashyantare, umunsi nyir’izina uzizihirizwaho umunsi w’intwari z’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger