AmakuruImikino

APR FC yatangiranye umwaka w’imikino igikombe cya shampiyona n’insinzi yakuye ku Magaju

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka w’imikino ushize, inatangira uwa 2018/2019 itsinda Amagaju, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibi birori by’uruhurirane kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu byabimburiwe no gushyikirizwa igikombe, igikombe cyatanzwe na td.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA, wari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Televiziyo ya Azam.

Ikipe ya APR FC yari ihagarariwe na Visi-Perezida wayo Afande Mubarak Muganga.

Nyuma yo kwishimira igikombe cy’umwaka ushize, hakurikiyeho urugamba rwo kureba niba iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakwegukana n’icy’uyu mwaka. Umukino wa mbere muri 30 iyi kipe isabwa kwitwaramo neza kugira ngo itware na shampiyona y’uyu mwaka yawitwayemo neza, itsinda Amagaju ibitego 2-0.

Hakizimana Muhadjiri waraye wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC. Hari ku munota wa 7 w’umukino.

Nyuma y’iminota 5(Ku wa 12) Savio Nshuti Dominique usa n’uwatangiye kugaruka mu bihe bye byiza yatsindiye APR FC igitego cya kabiri.

Iminota irenga 80 y’umukino yakurikiyeho yaranzwe no gushaka ibitego ku mpande zombi, gusa yarinze kurangira bikiri 2 bya APR FC ku busa bw’Amagaju.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger