AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakoresha muri Champions League ruriho Danny Usengimana na Emery Bayisenge

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya Total CAF Champions league yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 izifashisha muri iyi mikino, barimo Danny Usengimana wa Tersana Sports Club yo mu Misiri na Emery Bayisenge udafite ikipe akinira magingo aya.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu igomba guca mu ijonjora ry’ibanze muri iyi mikino, gusa ntiramenya uwo bazahura dore ko ibyavuye muri Tombola yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize igaragaza uko amakipe azacakirana bitaratangazwa.

Imikino ibanza y’amajonjora ya CAF Champions league iteganyijwe kuba hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 na ho iyo kwishyura ikazakinwa hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018.

Urutonde rw’abakinnyi 28 bashobora kwiyongeraho abandi muri Mutarama APR FC yemeje ko izifashisha, rugaragaraho myugariro Emery Bayisenge na Rutahizamu Danny Usengimana.

Kuba aba basore bombi bagaragara kuri runo rutonde bishimangira ko APR FC ikibafite muri gahunda. Ku ruhande rwa Danny Usengimana kuri ubu ukina mu Misiri, APR FC ishimangira ko akiri umukinnyi wayo kuko ari yo yamuguze muri Singida United yo mu gihugu cya Tanzania. Ikibazo cya APR FC n’uyu musore uyishinja kwiyitirira kumugura mu buryo butumvikanweho cyagarutsweho cyane mu minsi yashize, gusa na nubu impande zombi zananiwe kucyumvikanaho.

Ku ruhande rwa Emery Bayisenge we, kugararagara kuri runo rutonde bishimangira ko afitwe murigahunda na APR FC ku buryo nta gihindutse ashobora gusinyira iyi kipe muri Mutarama.

Cyakora cyo urutonde APR FC yatanze ntirugaragaraho myugariro Rukundo Denis bivugwa ko ashobora gusohoka muri iyi kipe muri Mutarama.

28 Bagaragara ku rutonde APR FC izifashisha muri CAF Champions league.

1. Ntwali Fiacre (1),
2. Ngabonziza Albert (3),
3. Herve Rugwiro (4),
4. Nshimiyimana Amran (5),
5. Nizeyimana Mirafa (6),
6. Mugiraneza Jean Baptiste (7),
7. Blaise Itangishaka (8),
8. Danny Usengimana (9),
9. Muhadjiri Hakizimana (10),
10. Moustapha Nsengiyumva (11),
11. Iranzi Jean Claude (12),
12. Ntwali Evode (13),
13. Byiringiro Lague (14),
14. Emery Bayisenge (15),
15. Sugira Ernest (16),
16. Maxime Sekamana (17),
17. Prince Buregeya (18),
18. Yves Mugunga (19),
19. Buteera Andrew (20),
20. Yves Kimenyi (21),
21. Michel Rusheshangoga (22),
22. Songayingabo Shaffy (23),
23. Emmanuel Imanishimwe (24),
24. Ombolenga Fitina (25),
25. Issa Bigirimana (26),
26. Dominique Savio Nshuti (27),
27. Nkinzingabo Fiston (29),
28. Ntalibi Steven (30).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger