AmakuruImikino

APR FC yatangaje akayabo k’igiciro ku bazareba umukino wayo na Rayon Sports

Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2022 igeze muri ½ ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C ikaba igomba kwakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wo kwishyira wa ½ nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatatu tariki 11 Gicurasi.

Ikipe ya APR F.C izakirira uyu mukino kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ari naho isanzwe yakirira imikino yayo, yamaze gutangaza ibiciro abakunzi b’Amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bazakurikire uyu mukino.

Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahakirirwa (VVIP) arasabwa kwishyura amafaranga 50,000Rwf bakazinjiza imodoka.

Mu gihe iruhande rwaho (VIP) hazishyurwa amafaranga 30,000Rwf, ahasakaye hazishyurwa amafaranga 20,000Rwf naho ahasigaye hose hakazishyurwa amafaranga 10,000Rwf.

Nyuma yo gushyira ahagaragara ibi biciro, Ubuyobozi bwa APR F.C buzatangariza abakunzi b’amakipe yombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, igihe itike zizatangira kugurishirizwa.

Amakuru aravuga ko ngo ibihumbi 5000 FRW byagoye abafana ba APR ari nayo mpamvu nayo yihimuye ku ba Rayon Sports izamura bidasanzwe igiciro cyo kwinjira ku mukino.

Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuwa 19 Gicurasi 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger