AmakuruImikino

APR FC yashyize ahagaragara abakinnyi 28 bagomba kuyifasha kwegukana irushanwa ry’agaciro

Ikipe ya APR FC iri mu makipe ane agomba kwitabira imikino y’irushanwa ry’agaciro, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kuyifasha mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament.

Iri rushanwa rigomba gutangira ku wa gatanu w’iki cyumweru, rizitabirwa n’amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona y’umwaka w’ikimikino ushize.

Aya makipe arimo Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona igomba guhura na Police FC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane, mu gihe APR FC yarangije shampiyona ku mwanya wa kabiri igomba kwisobanura na Mukura VS yarangije shampiyona ku mwanya wa gatatu.

Iyi mikino yose izaba ku wa gatanu, mu gihe ku cyumweru ku wa 15 Nzeri hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza amakipe azaba yatsinzwe, ndetse n’umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yitwaye neza ku wa gatanu.

Abakinnyi APR FC izakoresha muri iri rushanwa ni abasanzwe bamenyerewe, biyongeraho abandi bakiri bato bazamuwe bavuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.

APR FC kandi yizeye gukoresha muri iyi mikino abakinnyi barimo  Nshuti Innocent,Nizeyimana Djuma ndetse na Mushimiyimana Mohammed bamaze kugaruka mu myitozo, nyuma y’ibibibazo by’imvune bari baragize mu minsi yashize.

Urutonde rw’abakinnyi 28 APR FC izakoresha mu mikino y’irushanwa ry’agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger