AmakuruImikino

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rayon Sports, Migi agenera abafana ubutumwa

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya nyuma, mbere yo guhurira na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ni mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku gicamunsi k’ejo ku wa gatandatu.

Urakomeye cyane hagati y’amakipe yombi kuko ufite byinshi uvuze. Uretse kuba ari umukino usakiranya amakipe abiri ahora ahanganye muri ruhago ya hano mu Rwanda, kuri iyi ncuro noneho aya makipe azahura ahanganiye igikombe cya shampiyona.

Kubona amanota atatu ku ruhande rwa APR FC bizasigira Rayon Sports amahirwe mbarwa yo kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe insinzi ya Rayon Sports izatuma shampiyona isubira ibubisi.

Muri rusange insinzi ya Rayon Sports izatuma na Mukura VS yigarurira ikizere cy’uko kwegukana shampiyona bishoboka.

Mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports barahiriye gusiba amateka mabi y’imyaka itatu ishize badatsinda APR muri shampiyona, ku ruhande rwa APR FC na bo ikizere kirahari kandi ngo biteguye neza.

Byashimangiwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’ikipe ye.

Yagize ati” Twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, Morale iri hejuru nta mvune dufite uretse wenda imvune ya Sugira utaraza neza; ariko na we yatangiye imyitozo. Abandi bakinnyi bameze neza, umwuka ni mwiza, twiteguye neza umukino wa Rayon Sports.”

Kapiteni wa APR FC yakomeje avuga ko imikino bahuriyemo na Rayon Sports mu minsi yashize yabaye amateka, ubu uwo bahanze amaso akaba ari uw’ejo basabwa gukurikiza inama z’umutoza Zlatko kugira ngo babashe kuwutsinda.

Mugiraneza Jean Baptiste yanasabye abakunzi ba APR FC kuza gushyigikira ikipe yabo.

Ati” Nta kindi nababwira (Abafana) uretse kubasaba kuzaza kudushyigikira ku wa gatandatu nk’abari ku rugamba rumwe. Ndasaba ngo bazaze badufatanye, duterane ingabo mu bitugu kugira ngo tuzatahukane insinzi ubundi tuzishimana twese.”

Mu gihe shampiyona ibura imikino umunani ngo irangire, APR FC iyoboye urutonde rwayo n’amanota 54, imbere ya Rayon Sports iyikurikiye n’amanota 48.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger