AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yakosoye AS Kigali y’abakinnyi 10, ikomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali y’abakinnyi 10 ibitego 3-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona Abanyamujyi bari bakiriyemo iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yaje muri uyu mukino ifite akanyabugabo ko kuba yari yaratsinze imikino 3 ya shampiyona iheruka, mu gihe APR FC na yo yaherukaga gutsinda Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 ku mpande zombi. Buri kipe yashoboraga kuba yabonye igitego muri iki gice ariko birangira bitayihiriye. Ntwari Evode yashoboraga kubonera igitego APR FC nyuma yo gusigarana n’umuzamu Shamir Bate wa AS Kigali, gusa ishoti yateye ryakuwemo n’uyu muzamu.

Ndarusanze Jean Claude na we yashoboraga gutsindira Abanyamujyi igitego nyuma yo gucenga ab’inyuma n’umuzamu Kimenyi Yves, gusa abangamirwa na Ombolenga Fitina wahise wohereza umupira muri koruneri.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, AS Kigali yagabanyirijwe abakinnyi mu kibuga kubera ikarita itukura yeretswe Jimmy Mbaraga wari ukubise umugeri Imanishimwe Emmanuel.

Jimmy Mbaraga yerekeza mu rwambariro.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, APR FC yari imaze kwinjiza Hakizimana Muhadjiri mu kibuga yahise ifungura amazamu. Ni igitego cyatsinzwe na Lague Byiringiro nyuma y’amakosa yari akozwe na Nshimiyimana Marc Govin.

AS Kigali yirwanyeho uko ishoboye ngo ibe yakwishyura iki gitego, gusa ubuke bw’abakinnyi bayo bugatuma APR FC ikomeza kuyirusha imbaraga.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 71 ibifashijwemo na Ombolenga Fitina wari wahaye akazi gakomeye uruhande rw’ibumoso rwa AS Kigali.

Igitego cya gatatu cya APR FC cyabonetse ku munota wa 81 w’umukino gitsinzwe na Lague Byiringiro wari ukatiwe umupira na Nsengiyumva Moustapha.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC gukomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25, mu gihe ikinafite imikino ibiri y’ibirarane.

Mu yindi mikino yabaye; Kiyovu Sports yanganyirije ku Mumena na AS Muhanga 3-3, mu gihe umukino wagombaga guhuza Bugesera na Espoir wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamata.

Uyu mukino ugomba gukinwa ku munsi w’ejo nk’uko itangazo rya FERWAFA ribivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger