AmakuruImikino

APR FC yakoreye imyitozo ya mbere i Huye(Amafoto)

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura shampiyona y’umwaka itaha, yamaze kugera mu karere ka Huye aho yakoreye imyitozo ya mbere yarangiye mu kanya kashize.

Ni nyuma yo kugera i Huye mu ma saa tanu yo kuri uyu wa kane.

Ikigera mu mujyi wa Huye, APR FC yahise yerekeza kuri Four steps hotel ari naho igomba kumara iminsi irindwi icumbitse, nk’uko amakuru dukesha urubuga rw’iyi kipe abivuga.

Ku isaha ya saa kumi ni bwo APR FC yari itangiye imyitozo ya mbere, imyitozo yakorewe ku kibuga cya Kamena, dore ko iyi hotel inafite ibikoresho byinshi bitandukanye byifashishwa mu myitozo. Iyi myitozo ya APR FC yibanze ku kurambura no kugorora ingingo, nyuma yo kubanza  kwirukanka gake no kwirambura, byakozwe mu minota 30 gusa. Nyuma abakinnyi ba APR bigabanyijemo amakipe 4, batangira gukina bahererekanya.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo, ikazakora mu gitondo no ku gicamunsi.

Umuzamu Yves Kimenyi, mu myitozo ya APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger