AmakuruImikino

APR FC yaguye miswi na AS Muhanga mu mukino wa gicuti

Kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC na AS Muhanga bahuriye mu mukino wa gicuti warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere iteganyijwe gutangira mu mpera z’ukwezi gutaha.

APR FC ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku munota wa 31 w’umukino. AS Muhanga yaje kwishyura ku munota 39, inaterekamo igitego cya 2 mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Mu gice cya kabiri byabaye ngombwa ko Umutoza Petrovic akora impinduka, akura mu kibuga hafi ikipe yose yari yabanjemo mu gice cya mbere yinjiza ikipe nshyashya.

Ikipe ya APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 51 w’umukino ibifashijwemo na Iranzi Jean Claude.

Nyuma y’uyu mukino, Dr Petrović yahaye abasore be ikiruhuko cy’umunsi w’ejo ku wa Mbere, bakazasubukura imyitozo ku wa Kabiri saa kumi (16H00) i Shyorongi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger