AmakuruImikino

APR FC yagiye gutsindira Musanze FC imbere y’abafana bayo

Ikipe ya APR FC yongeye kubona amanota 3 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’uyu mwaka, nyuma yo kujya gutsindira Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ibitego 2-0.

Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Nshuti Dominique Savio na Hakizimana Muhadjir bafashije APR FC gutsinda Amagaju mu mukino ufungura shampiyona, ni bo bongeye kuyifasha kuvana amanota 3 mu majyaruguru y’u Rwanda.

Savio Nshuti Dominique ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino, Hakizimana Muhadjir atsinda igitego cya kabiri ku wa 61 w’umukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 6 n’ibitego 4 izigamye.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju yanganyirije na AS Muhanga 1-1 i Nyagisenyi, Bugesera itsinda Etincelles 1-0, Kirehe igwa miswi na AS Kigali 0-0, mu gihe Sunrise yatsinze Gicumbi FC 1-0.

Ku munsi w’ejo ho ikipe ya Police FC yanyagiye Espoir ibitego 5-1, Kiyovu Sports inganya na FC Marines 0-0.

Umunsi wa kabiri w’iyi shampiyona uzasozwa ku munsi w’ejo hakinnwa umukino wa Rayon Sports izaba yakiriye Mukura Victory Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger