AmakuruImikino

APR FC yagiranye amasezerano na AZAM yivanye muri shampiyona y’ u Rwanda

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ ubufatanye na APR FC mu gihe cy’imyaka 4, uruganda rwa Azam ruzishyura iyi kipe y’ingabo z’igihugu amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 228.

Uyu munsi ku cyicaro cy’uru ruganda mu Rwanda ku isaha ya saa 16:00’, ni bwo impande zombi zasinye aya masezerano azamara imyaka ine.

APR FC ikaba yari ihagarariwe na visi perezida w’iyi kipe, Afande Mubaraka Muganga ni mu gihe Azam yari ihagarariwe na umuyobozi mukuru wayo ukuriye ibikorwa bya Azam mu Rwanda, Bahkresa.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano, harimo ko APR FC izajya yambara imyenda iriho ikirango cya Azam.

Kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda ku mikino iyi kipe yakiriye(gushyira ibyapa bya Azam muri stade ku mikino yose APR FC yakiriye).

Hari kandi kuba uru ruganda rwahabwa uburenganzira bwo gucuruza bimwe mu byo rukora ku mikino ya APR FC cyane cyane ibinyobwa.

Ku mafaranga uru ruganda rwishyuye APR FC mu myaka 4 bagiye kumara bakorana uru ruganda ruzishyura agera kuri miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni 57 ku mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger