AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC na Rayons Sports ziracakirana ku nshuro ya 93 ibyo wamenya kunmakipe yombi mbere y’umukino

Amakipe y’amakeba muri Shampiyona y’u Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’aba bakeba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

Uyu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona ugiye kuba mu gihe Rayon Sports ifite amanota arindwi mu mikino itatu mu gihe APR FC ifite amanota atandatu mu mikino ibiri yakinnye mbere yo gusubukirwa uwa Etincelles wari kubera kuri Stade Umuganda yahagaritswe.

APR FC yari yasabye ko uyu mukino wa Rayon Sports wasubikwa kugira ngo ibashe kwitegura neza imikino ibiri izayihuza na RS Berkane mu minsi 12 iri imbere, mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederaation Cup ariko FERWAFA iyitera utwatsi.

Amakuru avugwa muri iyi kipe y’Ingabo ni igaruka ry’abakinnyi barimo Omborenga Fitina, Byiringiro Lague na Mugunga Yves bari bamaze iminsi barwaye mu gihe Tuyisenge Jacques ashidikanywaho nubwo muri APR FC hakunda kugaragara gutungurana ku mukinnyi benshi bari bazi ko arwaye.

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati ni we bizwi neza ko atarakira nyuma yo gukora impanuka akagira ikibazo ku kirenge nyuma y’umukino wa Étoile Sportive du Sahel, ariko akaba yaratangiye kwiruka.

Rayon Sports yagaruye Hategekimana Bonheur ushobora gusubira mu izamu nyuma yo gusiba umukino wa Bugesera FC kubera ikarita itukura yabonye kuri Rutsiro FC mu gihe abarimo rutahizamu Souleymane Sanogo n’umunyezamu Hakizimana Adolphe bamaze gutangira imyitozo nyuma y’uburwayi.

Myugariro Niyigena Clément ntiyasoje umukino wa Bugesera FC nyuma yo kubabara mu rubavu ariko byitezwe ko abanza mu kibuga afatanya na Ndizeye Samuel mu mutima w’ubwugarizi.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi kubakubira agahimbazamusyi (ubusanzwe kangana n’ibihumbi 25 Frw) inshuro umunani mu gihe batsinda APR FC kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino wahawe Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi wo hagati, aho araza kuba yungirijwe na Karangwa Justin na Simba Honoré mu gihe Hakizimana Louis ari umusifuzi wa kane.

Ibiciro byo kwinjira ni 1000 Frw, 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ariko buri wese akaba afite igipimo cya COVID-19 cyo mu masaha 72 kigaragaza ko ari muzima.

Rayon Sports ni yo ihagarika APR FC iheruka gutsindwa mu 2019

APR FC imaze imyaka isaga ibiri n’igice idatsindwa muri Shampiyona, aho kuri ubu ishobora kuzuza imikino 40 niramuka idatsinzwe na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri.

Iyi kipe iheruka gutsindwa umukino wa Shampiyona y’u Rwanda ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza umwaka w’imikino wa 2018/19.

Mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yegukanye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 yabazwe ndetse no mu 2020/21 igitwara idatsinzwe mu mikino 13 yakinwe.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019 mu mukino warangiye ari igitego 1-0, aho yatwaye Shampiyona y’uwo mwaka.

Mu 2020, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yirukanywe na Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu gihe mu 2021, Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye kuri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0.

Masudi arongera kubabaza APR FC yakoreyemo amateka ihura na Rayon Sports?

Umutoza Masudi Djuma yabaye umukinnyi wa APR FC ndetse icyo gihe yatsinze ibitego bitanu mu izamu rya Rayon Sports mu mikino yahuje amakipe yombi.

Inkuru bisa

https://teradignews.rw/abasifuzi-bazasifura-umukino-wishyiraniro-wa-apr-fc-na-rayon-sports-bamaze-kumenyekana/

Kuri ubu, ari gutoza Rayon Sports ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyibamo hagati ya 2016 na 2017, aho yayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabaye muri Nyakanga 2016.

Mu mikino itanu Masudi yatojemo Rayon Sports yahuyemo na APR FC, yatsinze ibiri (4-0 muri Shampiyona na 1-0 mu Gikombe cy’Amahoro ), atsindwa ibiri (muri Shampiyona igitego 1-0 no mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ku bitego 3-0) mu gihe amakipe yombi yanganyije igitego 1-1muri Shampiyona.

Amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya 93

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti nubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 92.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 na ho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 40, zinganya imikino 23.

Muri iyo mikino 92 habonetsemo ibitego 249, harimo 119 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 130 ku ruhande rwa APR FC birimo igitego 1-0 cyatandukanyije impande zombi ubwo amakipe yombi aheruka guhura muri Kamena uyu mwaka.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Mu 2016, APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), Shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri Shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018.

Rayon Sports na yo yatumye APR FC imara imikino itatu itazi uko gutsinda ‘Clasico’ Nyarwanda bimera nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016/17 mu gice cyo kwishyura, ikayitsinda 1-0 ubwo yegukana irushanwa ry’Agaciro ndetse na 2-0 kuri Super Cup 2017 yabereye i Rubavu igasorezwa i Kigali.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel (c), Bizimana Yannick, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Byiringiro Lague.

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyigena Clément, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin (c), Steve Elomanga, Youssef Rharb na Essombe Willy Onana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger