AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC na Mukura zihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika zatomboye amakipe y’ibikomerezwa

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions league na Mukura Victory Sports iruhagarariye muri Total CAF Confederations Cup, zamaze kumenya amakipe zizahura na zo mu mikino ya mbere y’amajonjora y’aya marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika.

Ni nyuma y’uko CAF yatangaje mu kanya kashize ibyavuye muri tombola y’uko amakipe agomba guhura mu mikino Nyafurika y’uyu mwaka. Ni tombola yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Iyi tombola isize APR FC yisanze hamwe na Club Africain, imwe mu makipe akomeye cyane muri shampiyona ya Tunisia, mu gihe Mukura Victory Sports yo yisanze hamwe na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo inakinamo Umunyarwanda Olivier Kwizera.

Mu gihe APR FC yaba ibashije kurokoka iyi kipe yo mu gihugu cya Tunisia bazakina mu ijonjora ry’ibanze, yahita ihura n’uzarokoka hagati ya Al Hilal yo muri Sudan na JKU yo muri Zanzibar. Muri rusange APR FC ifite gahunda yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league uyu mwaka ifite ishyamba ry’inzitane igomba gucamo kugira ngo ihigure uyu muhigo.

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, mu gihe yaba ishoboye gusezerera Free State Stars yahita icakirana na  Al Hilal Obeid itazakina ijonjora ry’ibanze.

Imikino ibanza y’amajonjora ya CAF Champions league iteganyijwe kuba hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 na ho iyo kwishyura ikazakinwa hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018.

Uko amakipe yose yo ku mugabane wa Afurika agomba guhura muri CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger