AmakuruImikino

APR FC na AS Kigali zatsinze zikomeza gukubana, Rayon Sports itera ibaba i Rusizi

Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League isize APR FC na AS Kigali zegukanye amanota atatu zikomeza urugamba rugamba rugana igikombe cya shampiyona, mu gihe Rayon Sports yatsindiwe i Rusizi ibitego 2-0.

APR FC yari yakiriye Etincelles kuri Stade national Amahoro, mu gihe AS Kigali yari yerekeje i Huye gucakirana n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga guha Gicumbi isomo rya ruhago iyinyagira ibitgo 4-0, yo yari yakoze urugendo rurerure yambuka ishyamba rya Nyungwe yerekeza i Rusizi, aho yari yagiye gucakirana na Espoir FC.

Ikipe ya Espoir yari yaherukaga kujya gutsindira Musanze iwayo ibitego 3-1, yongeye gusya itanzitse imbere ya Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0.

Ikipe ya APR FC ikomeje isabwa gutsinda umukino umwe ikananganya undi kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona, yongeye gusubiramo ibyo iheruka gukora ikina na Miroplast, itsinda Etincelles yari yayisuye ibitego 2-0.

Ibitego bya Nsabimana Aimable ku munota wa 11 w’umukino n’icya Muhadjiri Hakizimana ni byo byahaye iyi kipe y’ingabo z’igihugu gukomeza kuyobora shampiyona n’amanota 60, amanota 3 imbere ya AS Kigali yatsinze Mukura 2-0 byose byatsinzwe na Ngama Emmanuel.

Mu yindi mikino yabaye:
Police FC 2-1 SC Kiyovu
Kirehe FC 2-0 Bugesera FC
Sunrise FC 0-3 Musanze FC
Amagaju FC1-1 Marines FC
Gicumbi FC 2-0 Miroplast FC

Hakizimana Muhadjiri wa APR FC ni we ubu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi n’ibitego 12, anganya na J. Claude Ndarusanze bita Lambalamba wa AS Kigali.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger