Imikino

APR FC: Icyizere cyo gusezerera Djoliba ni cyose

Ikipe ya APR FC yiteguye gukora iyo bwabaga igasezerera AC Djoliba nk’inzira rukumbi yayigeza bwa mbere mu mateka mu matsinda y’imikino ihuza amakipe yabaye aya kabiri iwayo CAF Confederations cup.

Umukino wo kwishyura hagati y’iyi kipe y’I Bamako na APR FC utegerejwe kuba ku munsi w’ejo, ukazabera kuri Stade national Amahoro I Remera guhera saa 16:30.

Mu rwego rwo kugira ngo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yitegure neza uyu mukino, umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wari uteganyijwe kuyihuza na Espoir byabaye ngombwa ko usubikwa, ikaba kandi yari imaze iminsi I Shyorongi mu myiteguro, mbere y’uko ikorera imyitozo ya nyuma kuri Stade amahoro izaberaho uyu mukino.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu isabwa gutsindamo ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze, dore ko mu mukino ubanza wabereye muri Mali iyi kipe yari yahatsindiwe igitego 1-0.

Savio Nshuti Dominique na Nshuti Innocent mu myitozo.

Ku ruhande rwa Ljubomir ’Ljupko’ Petrović utoza ikipe ya APR FC,ngo icyizere cyo gusezerera Djoliba kirahari, agendeye ku bushobozi bw’abakinnyi be.

“Mfite icyizere nkurikije uko abakinnyi banjye bahagaze ko dushobora gukuramo iyi kipe ya Djoliba kuri uyu wa gatandatu.”

“Tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda, ntabwo ari umukino uzaba woroshye, ariko tuzakora ibishoboka byose. APR FC ni ikpe nziza, nsanzwe nyizi na benshi muri aba bakinnyi ndabazi.”

“Urebye abakinnyi bari muri iyi kipe abenshi ni beza, ubona ko nka Omborenga na Imanishimwe ari bakinnyi bari ku rwego rwiza (ntabwo mbere nari mbazi). Abandi bakinnyi nabo ni beza, ariko nkeneye umwanya tugakomeza gukora cyane, tukareba ko ikipe yakomeza gutera imbere.” Petrovic aganira n’itangazamakuru.

Petrovic atanga amabwiriza mu myitozo.

Djoliba igomba gucakirana na APR FC yageze I Kigali ku munsi w’ejo, aho imigabo n’imigambi yazanye I Kigali ngo ari kwataka ikipe ya APR FC byaba ngombwa bakaba banayitsindira I Kigali.

Magingo aya Djoliba icumbitse muri hoteli ya Grand Legacy ibarizwa rwa gati mu mujyi wa Kigali, ikaba igomba gukora imyitozo uyu munsi saa 15:00 kuri Stade Amahoro I Remera.

Hakizimana Muhadjiri umwe mu bitezweho byinshi ku ruhande rwa APR FC.

Ni ikipe inafite ibigwi muri iyi mikino, dore ko muri 2012 yageze mu matsinda y’iyi mikino, mu gihe APR FC yo itazi uko kuyageramo bisa.

APR FC ihagaze ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda yageze muri iki cyiciro nyuma yo guhigika Anse Reunion iyitsinze ibitego 6-1, mu gihe Djoliba yo itigeze ikina ijonjora ry’ibanze kuko Elwa yo muri Liberia bagombaga guhura yikuye muri ano marushanwa.

APR igomba kwitegura guhura n’abakinnyiba Djoliba bakinisha ibigufu cyane.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger