Amakuru ashushyeImikino

Antoine Hey yasezeye ku ikipe y’igihugu Amavubi

Nyuma y’imikino ya CECAFA na CHAN itaragenze neza ku ikipe y’igihugu Amavubi, umutoza wayo Antoine Hey yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA asaba ko basesa amasezerano bari bafitanye. BBC, ESPN n’ibindi binyamakuru byinshi byagarutse kuri uyu mugabo.

Nyuma yuko Antoine Hey asabye gusesa amasezerano yari kuzarangira mu kwezi kwa 3, FERWAFA ibicishije kuri Twitter yabo nayo yemeje aya makuru maze iboneraho no gusaba Antoine Hey gutegereza ubuyobozi bushya tutazi igiye buzabonekera kandi akanubahiriza ibikubiye mu masezerano bafitanye.

Bagize bati:” FERWAFA yakiriye ubusabe bw’umutoza Antoine Hey wasabye ko yasesa amasezerano . FERWAFA na MINISPOC bazicara  hamwe mu minsi iri imbere maze basuzume ubu busabe. Ariko kandi Umutoza Antoine Hey arasabwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano impende zombi zagiranye.”

Kuwa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, 2017  nibwo Antoine Hey yagiranye ibiganiro na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Degaule  hariya muri Marroc  aho bumvikanye ko habaho gusesa amasezerano bari bafitanye. Ibi nibyo byatumye Antoine Hey abinyuza kuri Twitter ye maze  ashimira abakinnyi yatozaga ndetse anatangaza ko atakiri umutoza wabo.

Umutoza Antoine Hey yanditse ku rukuta rwa Twitter agira ati “Byari iby’icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi. Imikoranire na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, abakizi banjye mu rwego Tekinike n’abakinnyi bacu yari myiza.

Yakomeje agira ati:”Twagiranye ibihe byiza, rimwe na rimwe byari ibyishimo, ubundi amarira. Ndagira ngo nshimire abafana bacu bose n’inshuti kuko  batwizeye ndetse bakaba baranaduteye akanyabugabo muri uru rugendo rwacu. Ndashimira by’umwihariko ikipe yanjye. Mwambereye beza! Kandi mbiseguyeho ko tutabashije kugera ku nzozi zacu! Ntawe uzi icyo ejo hazaza hatubikiye, ariko wenda umunsi umwe tuzongera duhure. Naje nk’Umunyamahanga ariko ngiye nk’inshuti, Imana ibahe umugisha mwese. Byari iby’icyubahiro! Amavubi”

Hey ntazongera kugaragara mu mwenda w’ikipe y’igihugu AMAVUBI

Uyu mugabo wagaragaje amagambo atera ikiniga abo yasezeraga yaje mu Rwanda avuye mu Budage , Antoine Hey agiye kujya muri Syria kuko naho ikipe y’igihugu yaramwifuje yewe banamwereka amsezerano uko ateye maze nawe arayemera icyatumye atayasinya nuko ngo yari mu gikombe cya CHAN n’amavubi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger