AmakuruImikino

Antoine Griezmann yateye Messi akanyamuneza afasha FC Barcelona gutsinda Real Betis

Umufaransa Antoine Griezmann yateye akanyamuneza Lionel Messi n’abafana ba FC Barcelona muri rusange, nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda Real Betis ibitego 5-2.

Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Espagne Barcelona yari yakiriyemo Real Betis i Camp Nou. FC Barcelona yari yaratsinzwe igitego 1-0 na Athletic Bilbao ku munsi wa mbere wa shampiyona, yakinnye uyu mukino idafite Lionel Messi, Luis Suarez na Ousmane Dembele.

Aba uko ari batatu bari bafite imvune zitabemerera gukina uyu mukino.

Birumvikana ko Griezmann ari we wari ufite inshingano zo kuyobora ubusatirizi bwa Barcelona. Uyu mufaransa utarataha imitima y’abafana ba FC Barcelona kubera kubahemukira muri 2018, yakoze ibyo yari yitezweho muri uyu mukino kuko yatsinze ibitego bibiri akanatanga umupira wavuyemo igitego cya gatanu cyatsinzwe na Artulo Vidal.

Antoine Griezmann yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 41 w’umukino, yishyura icyo Nabil Fekiri yari yatsindiye Betis ku munota wa 15 w’umukino.

Nyuma y’iminota itanu igice cya kabiri gitangiye, Griezmann yongeye gutsindira FC Barcelona igitego cya kabiri cyatumye ikomeza kuyobora uyu mukino. Iki ni cyo gitego cyashimishije imbaga y’abafana bari bari i Nou Camp, barimo na Lionel Messi wagaragaje akanyamuneza ku maso ye kikimara kwinjira.

Messi na Luis Suarez bari bicaye muri stade bareba uyu mukino.

FC Barcelona yongeye kubona izamu ku munota wa 56 ibifashijwemo na Carles Perez wazamuwe avanwe mu kipe ya kabiri, Jordi Alba atsinda igitego cya kane ku munota wa 60 w’umukino, mbere y’uko Vidal asoza akazi ku munota wa 77.

Igitego cya kabiri cya Real Betis cyatsinzwe Lorenzo Garcia ku munota wa 79.

Uyu mukino wanagaragayemo umwana muto witwa Ansu Fati waciye agahigo ko kuba umukinnyi wavutse mu kinyejana cya 21 ubashije gukinira FC Barcelona. Uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka Guinea Bissau, yahawe ikaze muri FC Barcelona na Kapiteni Lionel Messi.

Ansu Fati yishimiwe cyane na Lionel Messi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger