Amakuru ashushyeUmuco

Anne Marie yinginze abakemurampaka ngo akomeze muri Miss Rwanda 2019 bamubera ibamba

Ujeneza Anne Marie ufite metero 1.70 n’ibiro 59 yageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka yitwara nabi bituma bamuha ‘Oya’,  aratakamba ngo bamuhe andi mahirwe akomeze mu biyamamariza kuba Miss Rwanda 2019 bamubera ibamba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza, urugendo rwo gushaka abakobwa bahagararira intara n’umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019 rwasorejwe i Kigali hashaka abagomba guhagararira umujyi wa Kigali. Abakobwa 80 bari biyandikishije ariko 30 ni bo bujuje ibisabwa kugira ngo bace imbere y’abagize  akanama nkemurampaka.

Ujeneza Anne Marie avuka mu ntara y’Uburengerazuba mu mujyi wa Gisenyi, yari yiyamamarije i Rubavu ahatorewe abagombaga guhagararira intara y’Uburengerazuba aratsindwa ntiyacika intege kuko yari yaje no kugeragereza amahirwe i Kigali.

Ageze imbere ya Mutesi Jolly , Iradukunda Michelle na Uwase Marie France bari bagize akanama nkemurampaka, yabajijwe impamvu i Rubavu yatsinzwe avuga ko icyo gihe yari afite ubwoba, yabajijwe ibibazo bitandukanye ariko ubwoba butuma abisubizanya igihunga.

Umukobwa usubiza neza ibibazo by’abakemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda ahabwa ‘Yes’ uwitwaye nabi agahabwa ‘Oya’, n’ubwo atari byo bagendera gusa bahitamo abakobwa bahize abandi ariko bifite amanota.

Bagiye gutanga ‘Yes’ cyangwa ‘No’ kuri Anne Marie, Iradukunda Michelle yamuhaye ‘No’ avuga ko yatakaye mu bisubizo yatanze byose, Mutesi Jolly yavuze ko yitwaye nabi kurusha uko yitwaye i Rubavu amuha ‘No’, Marie France agiye kugira icyo avuga na we , uyu mukobwa ni bwo yatangiye gusaba abakemurampaka ko bamuha amahirwe agakomeza cyangwa se bakongera bakamubaza.

Uyu mukobwa yari atangiye kurirra , Marie France amubwira ko nta mpamvu yo kurira, Nziyimana Luckam wari umusangiza w’amagambo yasabye uyu mukobwa ko yasubirayo akongera akagaruka imbere y’abakemurampaka bakongera bakamubaza n’ubwo bitemewe.

Asubiye imbere y’abakemurampaka, Marie France yongeye kumubwira ko batakongera kumubaza bwa kabiri kandi bagenzi be barangije kumuha amanota, yamubwiye ko atari ho ubuzima burangiriye ko yazitegura neza akazagerageza umwaka utaha, ahita amuha ‘No’.

Anne Marie yakomeje gutakamba ngo bahume amahirwe ariko baramwangira.

Abagize akanama nkemurampaka banateranyije amanota yose buri mukobwa yagiye agira muri muri gice gitangwamo amanota na bwo Anne Marie ntibyamuhira kuko atabonetse mu bakobwa batandatu batsindiye guhagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019.

Ibice bitangwamo amanota ni ubwiza bufite amanota 30,  ubumenyirusange bufite amanota 40 hanyuma uko bagaragaje ubumenyi bwabo bikagira amanota 30.

Mu gihugu hose hatowe abakobwa 37 bazatorwamo abazajya mu cyiciro cya nyuma, aba ni 5 bahagarariye intara y’Amajyaruguru, 6 bahagarariye intara y’Uburengerzuba, 10 bahagarariye intara y’Amajyepfo, 10 bahagarariye intara y’Uburasirazuba na 6 bahagarariye umujyi wa Kigali.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Aha yasabaga abakumurampaka ko bamubabarira bakamuha andi mahirwe

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger