AmakuruImyidagaduro

Anita Pendo yifurije ibintu bitanu Ndanda babyaranye bakaba batakibana

N’ubwo hashize iminsi itari mike batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri, Anita Pendo yifurije umunyezamu wa AS Kigali Ndanda wahoze ari umugabo we ibintu bitanu by’ingenzi mu buzima .

Ibi bintu bitanu yabimwifurije kuri uyu wa 25 Mata 2019 ubwo Ndanda yari yujuje imyaka 25 amaze avutse. Aba bombi barakundanye babana igihe kitari gito mu nzu imwe banabyarana abana babiri ariko baza gutandukana.

Abinyujije kuri Instagram, Anita Pendo yifurije uyu wahoze ari umugabo we isabukuru nziza ndetse anamugenera ubutumwa amwifuriza amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri se w’abahungu banjye. Ndakwifuriza ibyiza, amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama […] Tiran na Ryan nubwo bataramenya kuvuga ariko ndabizi ko bakwifuriza ibyiza gusa. Ntiwiyime.”

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Aba bombi ariko ntibigeze baterana amagambo ku cyaba cyaratumye batandukana ahubwo bakomeje gushimangira ko ari amahitamo yabo bombi ndetse ko bazakomeza kwita ku bana babyaranye uko bashoboye.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger