AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ange Kagame yanyomoje bimwe mu byavugwaga ku mukunzi we

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa Ingabire Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uyu mukobwa yavuguruje amwe mu makuru yatangajwe ku mukunzi we nyuma y’uyu muhango.

Amakuru yari yacicikanye mu bitangazamakuri no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu musore wamusabye akanamukwa yitwa Bertrand Ndengeyingoma bakunze kwita Billy akaba ari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Byinshi byatangajwe kuri uyu musore byavugaga ko yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Ange Kagame nyuma yo kubona ibi byose byatangajwe ku mukunzi we, yaje amara abantu amatsiko, ahakana ko umukunzi we atitwa Billy ndetse ko atari n’izina rye ry’akabyiniriro.

Yakomeje avuga ko benshi banditse inkuru bavuga ko uyu musore yize muri Amerika muri Kaminuza ya Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, nabyo abihakana avuga ko atigeze ayigamo.

Sibyo gusa kuko yanagarutse ku myaka y’uyu mukunzi we yari yatangajwe ko afite 25, ibi nabyo yabiteye utwatsi ko atariko bimeze.

Ange Kagame yavuguruje bimwe mu byavuzwe ku mukunzi we

Gusa hagati aho n’ubwo yavuguruje ibi byose byatangajwe, ntiyigeze atangaza izina nyakuri ry’umukunzi we, aho yize ndetse n’imyaka ye yanyayo.

Umuhango wo gusaba no gukwa Ange Ingabire Kagame wabaye taliki 28 Ukuboza 2018, wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Ange Kagame n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa
Uyu muhango witabirowe n’inshuti n’abavandimwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger