AmakuruImikino

Andres Iniesta yahishuye umukinnyi ukina muri Premier league yifuje gukinana na we

Andres Iniesta ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu kibuga isi yagize mu mateka, yahishuye umukinnyi ukina muri shampiyona y’Abongereza yifuje kuba yakinana na we bikarangira bidakunze.

Mbere y’uko uyu mugabo yerekeza mu kipe ya Vissel Kobe yo mu gihugu cy’Ubuyapani, yashoboye gukinana n’abakinnyi b’ibihangage batandukanye ndetse anagirana na bo ibihe byiza ubwo yakinaga mu kipe ya FC Barcelona. Bamwe mu bakinnyi Iniesta yakinanye nabo, harimo Lionel Messi, Xavi Hernandes, Thierry Henry, Neymar Jr, Sergio Busquets, Carles Puyol n’abandi batandukanye.

Iniesta watwaranye na FC Barcelona ibikombe 9 bya shampiyona ya Espagne, bitandatu by’umwami na UEFA Champions league enye, ni umwe mu bakinnyi bazi neza umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru uwo ari we muri ruhago.

Nta no gushidikanya ko n’ubwo yagize amahirwe yo gukinana na bariya bakinnyi twavuze; hari n’abandi beza yifuje kugira amahirwe yo kuba yakinana na bo.

Umukinnyi ukina mu Bwongereza Andres Iniesta yifuje gukinana na we ni N’golo Kante.

N’golo Kante Iniesta yifuje kuba yakinana na we, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje imbaraga zikomeye kuva yagera muri shampiyona y’Abongereza avuye muri Caen yo mu Bufaransa. Uretse kuba yaratwaranye shampiyona n’amakipe ya Leicester City na Chelsea, Kante ni umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo Ubufaransa bwegukane igikombe cy’Isi.

Iniesta avuga ko akundira N’golo Kante imbaraga n’ikizere aba yifitiye iyo ari mu kibuga.

Aganira na RMC Sport yagize ati”Ni we mukinnyi nifuje kubona mu kipe yanjye imyaka myinshi. Ntabwo azaza mu Buyapani gusa ni umukinnyi nkunda cyane kubera akazi akora mu kibuga n’ikizere aba yifitiye. Ubuhanga bwe bumugira ndasimburwa muri Chelsea no mu kipe y’Abafaransa.”

Iniesta kandi yavuze abakinnyi abona baziba icyuho cye muri FC Barcelona, aba bakaba barimo Philippe Coutinho, Denis Suarez ndetse na Carles Arena.

N’golo Kante wifujwe kenshi na Andres Iniesta.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger