Amakuru ashushyeIyobokamana

Amwe mu mateka yaranze umuhanzi w’icyamamare mu guhimbaza Imana Don Moen wamaze kugera mu Rwanda

Don Moen ubusanzwe yitwa Donald James yavukiye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota ho muri Amerika tariki 29 Kamena 1950, ni umuririmbyi, umwanditsi, umucuranzi, utunganya imiziki ndetse akaba n’umupasiteri uririmba indirimbo zihimbaza Imana akanavuga ubutumwa bwayo.

Don Moen yashakanye na Laura Moen mu mwaka 1973 bakaba barabyaranye abana 5 barimo Melissa Moen, James Moen, John Moen, Rachel Moen na Michael Moen. Ku birebana n’ubumenyi uyu muhanzi yize amashuri yisumbuye mu mwaka w’1968, ayarangije yakomereje muri Kaminuza ya Oklahoma, yaje gusoza amashuri mu mwaka wa 1972 ndetse ahabwa Impamyabushobozi mu bijyanye n’umuziki.

Uyu mugabo kandi yize ibyerekeranye n’umuziki muri oral Roberts University, aho yavuye ajya gukorera mu nzu itunganya imiziki yitwa Terry Law Ministries, aha akaba yarahamaze igihe kingana n’imyaka 10.

Don Moen kandi yerekeje mu nzu itunganya umuziki ya Integrity Media, aho yakoreye imizingo y’indirimbo (album) igera kuri 11 hakaba hari higanjemo indirimbo ziramya Imana gusa.

Don Moen, Album ye ya mbere yasohotse ku mazina ye bwite yayishyize ku mugaragaro mu mwaka w’1992 akaba yarayise “worship with Don Moen(himbazanya na Doe Moen)”.Don Moen yakoranye na Integrity Media mu gihe kirenga imyaka 20 akora nk’umuyobozi wa Integrity Label Group, aha akaba yarahavuye mu Kuboza 2007, maze mu mwaka wa 2009 ajya gushinga umuryango we ku giti cye witwa Worsip In Action (WIA) ibi bikaba byaramufashije kugurisha indirimbo ze zirenga miliyoni ku isi yose.Don Moen yahawe ibihembo binyuranye birimo Dove Award akaba yarabashije kwegukana iki gihembo inshuro zirenga 9.

Icyi gihembo akaba avuga ko agikesha zimwe muri Album yagiye akora zirimo Give Thanks (1986), Worship with Don Moen (1992), Thank You Lord (2004) n’izindi nyinshi zagiye zomora ibikomere ndetse zigahumuriza imitima y’abantu besnhi banyuranye.Uyu mugabo kandi yakoze zimwe muri Album zamuzamuye ku rwego rukomeye nka “God Will Make a Way” yabaye iya mbere muri Amerika mu mwaka wa 2003 n’iyitwa “With a Thankful Heart” yabaye iya mbere muri 2011.

Kuri ubu Don Moen afite sitidiyo yitwa Don Moen Production ikorera i Nashville, akaba ari na ho atuye we n’umufasha we Laura n’abana babo. Muri 2017, hacicikanye ibihuha ko uyu mukozi w’Imana yitabye Imana ariko aza kubivuguruza we ubwe.

Umuntu afata nk’icyitegerezo mu buzima bwe ni Pasiteri Ray Schaibly wamugiraga inama akiri ingimbi gusa uyu  Pasiteri Ray akaba yaritabye Imana muri 2002. Umuhanzi Don Moen avuga ko ubuhanzi bwe abukomora kuri Frank Sinatra, uyu akaba yarabaye umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, umukinnyi wa filime, n’ibindi,….. gusa uyu akaba yaraje kwitaba Imana mu 1998.

Don wageze mu Rwanda kur’uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo bise mtn Kigali praise fest nyuma y’uko akubutse mu bugande aho yahimbaje ndetse akazamura icyubahiro cy’Imana. Uyu mugabo kandi yatangaje ko yahoraga afite inyota yo kugera mu Rwanda ariko bikaba byarakunze guhura n’imbogamizi nyinshi, agiye gutaramira abanyarwanda nyuma y’uko yagiye azenguruka hirya no hino ku isi nko muri Ghana, Afurika y’Epfo, Singapore, Philippines, Korea y’Epfo, Brazil, Canada, Australia, Uwongereza, Ubushinwa, n’ahandi,….

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger