AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’Inama y’igihugu y’umushyikirano

Kuva ejo ku wa 13 Ukuboza kugeza uyu munsi ku wa 14, muri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali hari kubera inama ya 16 y’umushyikirano.

Ni inama kandi iri gukurikirwa n’abaturage bo mu ntara zitandukanye, haba ku masite ane yashyizwe mu gihugu, kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Iyi nama iyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ihuza ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda; barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abaturage ndetse n’abanyamahanga b’incuti z’u Rwanda. Higirwa hamwe ibyakorwa kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere, hibandwa cyane ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu mu rwego rwo gushakirwa umuti.

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’Umushyikirano.

Perezida Kagame na Madamu we bakigera muri Kigali Convention Center.
Minisitiri w’ingabo Maj. Gen Albert Murasira uri hagati akurikirana Umushyikirano.
Perezida wa Sena Bernard Makuza mu nama y’Umushyikirano.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububnyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe.
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente.
Abayobozi bakuru ba Polisi y’igihugu mu nama y’Umushyikirano.
Ba Guverineri barimo Gatabazi w’Amajyaruguru na bo bari bitabiriye Umushyikirano.
Perezida Kagame na Madamu we m’Umushyikirano.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.
Ba Minisitiri barimo Richard Sezibera uri hagati bungurana ibitekerezo.

 

Amafoto: @Kigali Today.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger