Amakuru ashushyeImikino

Amissi Cedrick yafashije Abarundi gukatisha itike y’igikombe cya Afurika bwa mbere mu mateka

Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, yanditse amateka yo kuba igiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku ncuro ya mbere, nyuma yo kwitwara neza mu mukino wayihuzaga na Gabon.

Wari umukino usoza itsinda C mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri muri Kamena, waberaga kuri Stade yitiriwe Louis Rwagasore i Bujumbura.

Ni umukino Abarundi basabwaga byibura kunganya na Gabon bakibonera itike y’igikombe cya Afurika batyo.

Ibyo iyi kipe yasabwaga ni byo yakoze kuko iminota 90 y’umukino imaze kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Ikipe y’igihugu ya Gabon yasabwaga gutsinda uyu mukino ku kabi n’akeza ni yo yihariye igice kinini cyawo, gusa birangira inaniwe gukura amanota atatu i Bujumbura yari kuyihesha itike y’igikombe cya Afurika.

Abarundi bafunguye amazamu ku munota wa 75 babifashijwemo na Amiss Cedrick, Gabon ibishyura ku munota wa 82 ku gitego Ngandu Omar wa AS Kigali yitsinze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger