AmakuruAmakuru ashushye

Amerika yavuze ko nihagira ukurikirana abanyamerika cyangwa inshuti zayo nka Israel azabibazwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ko bazafungwa nibibeshya bagakurikirana ibyaha by’intambara abanyamerika bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika, John Bolton avuga ko Amerika yiteguye gufatira ibihano birimo iby’ubukungu umukozi uwo ari we wese w’urwo rukiko (ICC -International Criminal Court -) uzatinyuka gukurikirana abanyamerika ku byaha byakorewe ku butaka bwa Afghanistan.

Ibi nabwo  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald  Trump yabigarutseho yihaniza uru rukiko rwa ICC avuga ko ntaburenganzira na buke rufite bwo gukurikirana abasirkare ba Amerika ku byaha by’intambara bivugwako bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

AFP yatangaje ko  John Bolton hari naho  yavuze ko ari nako bizagenda ku kigo cyose cyangwa indi Guverinoma izatera inkunga ICC mu iperereza kuri ibyo byaha.

“Tuzabuza abacamanza n’abashinjacyaha b’urwo rukiko kuba bakwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tuzabafatira ibihano by’ubukungu kandi tuzabacira imanza.”

Bolton kandi yasubizaga ibimaze iminsi bisabwa n’abayobozi ba Palestine basabye ko abayobozi ba Israel bakurikiranwa ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakora.

Yagize ati “Ntabwo tuzakorana na ICC. Nta bufasha na bumwe tuzaha urwo rukiko kandi nta nubwo tuzaba abanyamuryango ba ICC. Urwo rukiko tuzarureka rwirangize.”

Yavuze ko bazakoresha ibishoboka byose bakarinda abanyamerika n’inshuti z’icyo gihugu, babarinda gucirwa imanza n’urukiko yita ko ‘rutemewe’.

Uy’Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika yavuze ko urebye igihe urwo rukiko rwashingiwe ntacyo rwagezeho. Yavuze ko gucira imanza abantu umunani guhera mu 2002, nyamara bagakoresha miliyari 1.5 z’amadolari ari igisebo dore ko ngo bitanahagaritse ubugizi bwa nabi hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko nta na rimwe abanyamerika bazemerera abanyamahanga kubacira urubanza. Mu minsi ishize nabwo ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald  Trump yabigarutseho yihaniza uru rukiko rwa ICC avuga ko ntaburenganzira na buke rufite bwo gukurikirana abasirkare ba Amerika ku byaha by’intambara bivugwako bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

Intambara ya Afghanistan yatangiye mu Ukwakira 2001, abanyamerika batera icyo gihugu bagamije kuvanaho Leta y’abatalibani bashinjaga guha icumbi n’urwaho umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo ubushinjacyaha bwa ICC bwasabye ko hakorwa iperereza ku byaha ingabo za Amerika zishinjwa gukora mu ntambara yo muri Afghanistan, birimo guhohotera imfungwa.

Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika, John Bolton Amerika yiteguye gufatira ibihano birimo iby’ubukungu umukozi uwo ari we wese w’urwo rukiko (ICC) uzatinyuka gukurikirana abanyamerika ku byaha byakorewe muri iyo ntambara.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger